umu amakuru- N’iki kihishe inyuma y’igihugu cy’u Burundi bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wabayeho Perezida | Umusingi

N’iki kihishe inyuma y’igihugu cy’u Burundi bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wabayeho Perezida

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 yatangaje ko yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’icyo gihugu  hamwe n’abandi basirikare 16 barimo abari abayobozi bukuru, bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye mu 1993, nawe wayoboye icyo gihugu.

Intumwa Nkuru ya Leta y’u Burundi, Nyandwi Sylvestre yavuze ko iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha ryagaragaje ko aba bantu 16 bayobowe na Buyoya bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye wari umaze amezi ane atorewe kuba Perezida w’u Burundi.

Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko abo bantu bagize uruhare muri iki cyaha, mu gucura umugambi, kuwunoza no kuwushyira mu bikorwa.”

Ni ubwicanyi bwakurikiye n’imvururu zaguyemo abantu benshi hashingiwe ku moko, bwahitanye abasaga 300,000.

Muri aba bayobozi harimo 11 bahoze ari abasirikare bakuru n’abandi basivili batanu bahoze ari inshuti za hafi za Perezida Buyoya.

U Burundi bwasabye ibihugu bitandukanye aho abo bantu baherereye ko byafasha mu kubata muri yombi bagasubizwa I Burundi bagakurikiranwa.

Kuri ubu Buyoya ahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Mali akaba ari n’umwe mu banyacyubahiro bari kuri uyu mugabane wa Afurika no hanze yaho.

Buyoya wageze ku butegetsi muri 1987, abifashijwemo n’igisirikare. Yavuye kuri uyu mwanya binyuze mu matora aho yatsinzwe na Ndadaye muri 1993.

Ndadaye yaje kwicwa ku wa 21 Ukwakira 1993, aho bivugwa ko yishwe n’igisirikare cyo ku ruhande rwa Buyoya.

Ubu iki gihugu kiyobowe n’ishyaka CNDD-FDD rirangajwe imbere na Perezida Pierre Nkurunziza.

Hari abakurikirana ibya politike mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba batashatse ko amazina yabo atangazwa ariko bakaba babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko hari impamvu iri tangazo Leta y’uBurundi irisohoye iki gihe.

Hari uwavuze ko ari impamvu za politike hagati y’ibihugu bimaze igihe bivugwamo umubano utari mwiza ndetse hakaba hari abacyeka ko Perezida Museveni ari muri uyu mugambi ndetse afite ibyo ashaka kugeraho tugicukumbura tuzabagezaho vuba.

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.