Batanu bakekwaho ubutekamutwe bushukana hakoreshejwe telefoni batawe muri yombi
— January 23, 2016
Please enter banners and links.
Tuyishime Emmanuel, Bikorimana Jeremie, Bamurebe Jerome, Uzabakiriho Donat na Habineza Sostene bose bo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, bari mu maboko ya polisi bakekwaho ubutekamutwe bushukana.
Aba bose bemera ko bahamagaraga abantu bakiyitirira ikigo runaka cyangwa sosiyete y’itumanaho bakabashukisha indonke zirimo gutombora amafaranga, ibikoresho, akazi, ishuri…bagamije kubakuraho amafaranga.
Umwe muri bo witwa Bikorimana Jeremie yagize ati”Turaguhamagara tukiyitirira sosiyete y’itumanaho, tukamubwira ko yatomboye tukamubasaba gushyira amafaranga kuri Mobile Money kugira ngo abone ibyo yatomboye.”
Kimwe n’abandi bavuga ko iyo uwo bashutse amaze gushyira amafaranga kuri Mobile Money, bamusaba kujya muri serivisi zayo akoresheje telefoni ye, bakamushuka akayaboherereza bakayatwara.
Bikorimana avuga ko nimero bahamagara bazihimba. Ku ruhande rwe ngo kuva yatangira gushukana muri iki kiruhuko cy’amashuri yari amaze kurya abantu ibihumbi 200.
Abo basore bafashwe ku bufatanye bw’abaturage bamenyesheje polisi y’igihugu ko hari abantu babahamagara bakabashuka bakabatwara amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yagarutse ku mayeri akoreshwa n’abatekamutwe bifashisha telefoni arimo; kwiba nimero z’indangamuntu bakazibaruzaho amasimu kandi ba nyirazo batabizi, agakoreshwa mu bikorwa bibi.
ACP Twahirwa yavuze ko barimo gukorana na sosiyete z’itumanaho kugira ngo simukadi zibaruye ku bantu batazikoresha zifungwe.
Polisi yasabye Abanyarwanda kwima amatwi abatekamutwe ahubwo bakayimenyesha nimero zibahamagara kugirango batabwe muri yombi.
Yagize ati”Turasaba abantu kutumva ibyo babeshywa ngo bashiguke. Umuntu naguhamagara akwizeza ibitangaza uzi ko ntaho muhuriye ntukabyemere. Uwumvise abatekamutwe nk’abo bamuhamagaye ajye ahita atumenyesha tubakurikirane.”
Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igihano gishobora kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu y’igifungo n’ihazabu igera kuri miliyoni eshanu.
2,890 total views, 1 views today
Leave a reply