umu amakuru- Intambara ikomeye :Ingabo za Uganda zinjiye muri DR.Congo zitwaje guhiga ADF n’ibindi bihugu bishobora kujyayo intambara igakomera | Umusingi

Intambara ikomeye :Ingabo za Uganda zinjiye muri DR.Congo zitwaje guhiga ADF n’ibindi bihugu bishobora kujyayo intambara igakomera

Please enter banners and links.

Abantu batandukanye bakurikira ibya politike yo muri Africa y’Iburasirazuba bagasangamo ikibazo nkuko bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko bakadusaba kudatangaza amazina yabo bibaza impamvu nyuma ya Magafuri Perezida wa Tanzania gusura Perezida Museveni wa Uganda nyuma yo kubonana mu minsi mike hagapfa abasirikare ba Tanzania muri Congo bari mu butumwa bw’akazi ka UN.

Uyu munsi Kuwa 22 Ukuboza 2017 nibwo bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda nka chimpreports na Softpower byanditse inkuru bivuga ko ingabo za Uganda UPDF zinjiye muri DR.Congo bakarasa inkambi imwe bivugwa ko ari iya ADF.

Nkuko inkuru zivuga ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda witwa Brig. Richard Karemire ymeje ayo makuru ko ingabo za Uganda zinjiye muri Congo guhiga inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe ko hapfuye abasirikare ba Tanzania 14 n’Abakongomani 3 ndetse hakomereka abagera kuri 53 bivugwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF.

Nyuma yo guhura Perezida Magufuri na Perezida Museveni hagakurikiraho urupfu rw’abasirikare ba Tanzania n’Abakongomani bari mu kazi ko kugarura amahoro muri Congo byatumye abakurikirana ibya politike bakeka ko bishobora kuba ari umugambi wacuzwe n’Abaperezida bavuzwe kugirango babone inzira yo kwinjira muri Congo bitwaje ko ari ADF yishe abasirikare bavuzwe ba (MONUSCO).

Ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare bitegura gutangira intambara muri Congo

Bamwe bavuga ko ari umugambi waganiriweho na Perezida Museveni na Perezida Kabila aho Kabila ashaka ko Perezida Museveni amushyigikira kuguma ku butegetsi kandi abaturage batamushaka.

Ibi byatumye hamenyekana ko Perezida Museveni na Kabila bagiye inama uko umugambi ukorwa bahitamo gusubiza mu gisirikare cya Congo abahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 kugirango bamufashe kurwanya abaturage bigaragambya bamagana Perezida Kabila ubu bikaba bivugwa ko bahawe amafaranga n’ibikoresho byose ndetse batangiye n’akazi.

Amakuru aturuka muri Congo ni uko ubu Col.Makenga wari warahungiye muri Uganda nyuma ya Perezida Museveni guhura na Kabila byavuzwe mu bitangazamakuru ko yaburiwe irengero ariko abakurikirana amakuru bakavuga ko yahawe akazi na Perezida Kabila binyuze muri Perezida Museveni ubu akaba ari mu gihugu cya Congo ashyigikiye Kabila yahze arwanya ayoboye umutwe wa M23.Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch nabo batangaje umugambi wa M23 ndetse bavuga uburyo abahoze muri M23 bahawe amafaranga yo kujya kurwanya abigaragambya bamagana Perezida Kabila wanze kuva ku butegetsi ndetse akigizayo n’amatora ,HRW bakaba baramaganye icyo gikorwa.

Hari abatangiye kuvuga ko Perezida Kabila nawe ashobora kurangiza ubuzima bwe nabi ajyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha I Lahe kubera ibyaha birimo kwica abantu no kubahohotera nkuko hari bagenzi be ba ba Perezida nabo bafunzwe ndetse na Gen.Ntaganda J.Bosco.

Kubera ko muri iyo myigaragambyo hari benshi bapfiramo kandi amategeko avuga ko abaturage bo muri Congo bafite uburenganzira bwo kwigaragambya nk’ikimenyetso cyerekana ko batishimiye Perezida wabo Kabila kuguma ku butegetsi.

Abakurikirana ibya politike ubu bakaba bemeza ko ubwo Uganda yinjiye muri Congo na Tanzania iza kwinjirayo ndetse n’uBurundi bujyeyo ndetse n’uRwanda na Sudan n’ibindi bihugu bitandukanye byongere biteze umwuka mubi utuma hataba amatora.

Brig. Richard Karemire yavuze ko hari amakuru bafite hagati y’inzego zishinzwe iperereza mu bihugu byombi ko ADF yari afite umugambi wo guteza umutekano muke muri Uganda ikaba ariyo mpamvu yatumye bajya kuyihiga mu mashyamba yo muri Congo aho bihishe.

Mu minsi ishize havuzwe ko hari ingabo z’Abafaransa zirimo gutoza ingabo za Uganda ndetse bikavugwa ko umusirikare ukuriye icyo gikorwa ufite ipeti rya Gen.w’Umufaransa yagiye muri Congo guhura ba Perezida Kabila kumubwira umugambi wo kwinjira mu gihugu cye guhiga inyeshyamba za ADF.

Uyu munsi amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko hagaragaye ibimodoka binini by’intambara n’abasirikare babakomando n’ibikoresho byose by’intambara ku mupaka wa Uganda binjira muri Congo.

Biravugwa ko agace ADF yaririmo gakungahaye ku makara bacuruzaga bakabona amafaranga ndetse n’imisoro basoreshaga abacuruzi bityo bikaba bisaba abasirikare benshi ba Uganda kugirango bashobore guhashya inyeshyamba za ADF.

Iki gikorwa cyo kurwanya ADF gishobora gutwara za Miliyoni nyinshi z’Amadorari y’Amarika kiramutse kizamara igihe kirekire.

Rwego Tony na Muhungu John –Kampala

3,773 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.