umu amakuru- Ishyari,akagambane muri AMIR na humiriza nkuyobore iranga imikorere y’Ikigo SBFIC. Intandaro y’ifungwa rya Rwema Peter. | Umusingi

Ishyari,akagambane muri AMIR na humiriza nkuyobore iranga imikorere y’Ikigo SBFIC. Intandaro y’ifungwa rya Rwema Peter.

Please enter banners and links.

Hashize iminsi umuyobozi w’ikigo cya AMIR Rwema John Peter afunzwe mu buryo butarasobanuka. Ashinjwa gusambanya ku gahato uwiyita umukobwa w’isugi ufite imyaka 28 y’amavuko, nubwo andi makuru(ingenzinyayo.com) avuga ko ari umugore wabyaye akiri mu ishuri ryitwa ISAE Busogo. Uwo mukobwa witwa Esperance Niyitegeka ati Rwema yamusambanyije ku gahato ababazwa nuko yatakaje ubsugi bwe!

Amakuru yakomeje kuvugwa ko ifungwa rya Rwema ryapanzwe n’umuzungu w’Umudage witwa Britta Konitzer umuhuzabikorwa ku rwego rw’Akarere ka East Africa mu kigo cyitwa Savings Banks Foundation for International Cooperation (SBFIC) kubera amatwara ya “humiriza nkuyobore” y’uyu muhuzabikorwa wa SBFIC. Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko Rwema yaranzwe no kutemera ayo matwara mu mikoranire ye n’uyu muhuzabikorwa.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyagiranye ikiganiro imbona nkubone na Britta aho icyo kigo gikorera ku Kabusunzu kugirango kimenye niba koko uyu Britta yaba yaragize uruhare mu kugambanira Rwema nkuko bivugwa.

Britta Konitzer umuyobozi wa SBFIC

Umuyobozi wa AMIR Rwema John Peter

Esparance Niyitegeka uvugwa ko yasambanyijwe ku gahato (Photo Ingenzinyayo)

Uko bivugwa n’uburyo umupangu wapanzwe ,byavugwaga ko intandaro ari uko aba batera nkunga bashaka ko inkunga bahaye AMIR aribo bayicunga ku buryo usanga amafaranga yose bavuga ko bateye inkunga basa n’abayisubije kubera ko babaga bashaka ko bazana abakozi babo ndetse bakabihembera ibyo byose Rwema akabyanga nkuko bamwe mu bakozi ba AMIR n’inshuti ze zahafi batashatse ko amazina yabo atangazwa babivuga.

Ikindi ngo uyu mukobwa urega Rwema bivugwa ko yari umusitageri ariko nyuma yo gukora ibivugwa ko yakoreshejwe akaba yarahawe amasezerano y’akazi gahoraho.Kuri iki kibazo Britta yahakanye ko atari umusitajeri ahubwo yari amasezerano ahoraho.

Jean Pierre Uwizeyimana (Ingenzinyayo.com)

Ikindi kivugwa ni uko Rwema akimara gufatwa hakabaho kuburana ari uko abavugwa gucura umugambi (SBFIC)bahise bashaka umunyamategeko w’unganira umukobwa ndetse abacamanza baramwirukana ,bityo hakaba hibazwa impamvu uyu mukobwa yashakiwe umwunganizi mu mategeko n’ikigo cya SBFIC niba bitari ubwoba ko uyu mukobwa ashobora kuburana nabi bikamenyekana bikabakoraho.Ikindi ngo ni uko uyu Britta yashakaga ko Rwema asimburwa na Uwiziye Jean Pierre kuko we yari kujya yumvikana nabo ibyo bashaka akabikora.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Uwiziye Jean Pierre wari usanzwe yungirije Rwema niba ibivugwa ko nawe yari afatanije na Britta muri uwo mugambi wo kumufungisha ngo bamumusimbuze maze mu butumwa yatwandikiye yavuze ko ibyo abyumva mu bantu bamubwira ngo asome ibinyamakuru ko atazi aho biva ndetse atazi n’ubyandika icyo agamije ko nta kuri kurimo.

Amakuru avuga ko uwitwa Nzagahimana JMV yari umukozi wa SBFIC (consultant) ariko bamenye ko yavuganye na nyina w’umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe ku gahato Britta yakoresheje imbaraga nk`umuyobozi wa SBFIC  aramuhagarika.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza niba koko yaragombaga kujya mu mahugurwa, kuri Telephone ari mu gihugu cya Uganda ati “ndi Kampala ni nza twahura nk’abaha amakuru ariko ko nta kiri Perezida wa board navuga nka nde.

Ikindi kivugwa muri uwo mugambi ni uko hari inama y’ibigo by` imali icirioritse  yo ku rwego rwa East Africa  uyu Britta yashakaga ko ibera mu Burundi ariko Rwema asanga nta mutekano uri muri icyo gihugu yanga ko iyo nama ibera I Burundi hari n’umugambi wo kuba yagirirwa nabi agiyeyo, yaje kubera  mu Rwanda amakuru akavuga ko byarakaje Britta ku buryo byazanye kutumvikana hagati ye na Rwema ndetse Umuyobozi wibigo by`imali iciritse I Burundi aje muri iyo nama yasubiyeyo(I Burudi)  aricwa.

Ku kibazo cy’uyu muntu wishwe avuye mu nama mu Rwanda Britta yasobanuriye Ikinyamakuru Umusingi ko yishwe n’abantu batazwi kuko ngo yari mu kabari n’abandi bantu bagera mu icumi  abagizi ba nabi baraza barabica n’ubwo hari abavuga ko Britta abeshya ko uwo muntu aticiwe mu kabari.

Mu bisubizo yasubije ibibazo byinshi twamubajije mu kiganiro twagiranye ibyinshi yabihakanye ndetse yemeza ko we na Rwema bari bafitanye umubano mwiza ariko tumubajije niba aramutse afunguwe bakomezanya umubano bagakorana, yagize ati “ibyo ntago nabisubiza nonaha reka dutegereze icyo ubutabera buzakora”.

Ese niba avuga ko yarafitanye umubano mwiza na Rwema kuki yanga kwemera  ko yakorana nawe igihe yaba afunguwe n’ubutabera?ese kuki uwo mubano avuga ko wari mwiza utakomeza?

ikinidi kuki yasabye ko habaho ikiganiro n’abanyamakuru kugirango bamagane igikorwa bavuga ko ari kibi Rwema yakoze ndetse ngo bamusimbuze uwari Perezida wa Board akabyanga kuko byaba bidakurikije amategeko,yabyanga akirukanwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umukobwa uvuga ko yasabanyijwe na Rwema ku gahato witwa Esperance NIYITEGEKA niba atinya Imana yavugisha ukuri akatubwira uko byagenze ariko Telephone ye itanyuramo.

Kayonga Hussein umushoferi wa Rwema (Photo ingenzinyayo.com)

Ikinyamakuru Umusingi cyizakomeza kubagezaho amakuru yose  kugeza urubanza rurangiye.Umushoeri wa Rwema witwa Kayonga Hussen nawe avugwa ko yakoreshejwe mu mugambi wo kugambanira Rwema nkuko Ikinyamakuru Ingenzinyayo.com kibuvuga.

Gatera Stanley

587 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.