umu amakuru- Igitekerezo :Ibyo amaso yanyeretse kuri Kagame nibyo, ikibazo gisigaye hagati ya Dr.Frank Habineza na Mpayimana Philippe | Umusingi

Igitekerezo :Ibyo amaso yanyeretse kuri Kagame nibyo, ikibazo gisigaye hagati ya Dr.Frank Habineza na Mpayimana Philippe

Please enter banners and links.

Nkurikije ibyo amaso yanjye yanyeretse muri gahundo yo kwiyamamaza hagati y’Abakandida bose uko ari 3 kuri Kagame nta kibazo amajwi yatangajwe kuri Kagame ndumva nta ukwiye kuyagiraho ikibazo yararebye uburyo abaturage bitabiraga kuza kumutora.

Ariko nanone nkurikije ibyo niboneye n’amaso yanjye hagati ya Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party na Mpayimana Philippe byo ndabibonamo akabazo kubera ko nabo nakurikiye uburyo abantu bitabiraga ukwiyamamaza kwabo.

Nakomeje kumva abantu batandukanye bafite ibitekerezo nk’icyanjye batemeranya n’ibirimo gutangazwa kuko kugeza ubu Mpayimana Philippe ari kuza imbere ya Dr.Frank Habineza amurusha amajwi.

Njye nkurikije uburyo abantu benshi cyane bitabiraga kwiyamamaza kwa Perezida Kagame n’amajwi arimo gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndumva nta muntu ukwiye kubigiraho ikibazo ahubwo nanjye mfite ikibazo nk’icyo abandi bafite hagati ya Dr.Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Philippe aho nabonye byibuze inshuro zirenze 4 ibikorwa bya Dr.Frank Habineza byitabirwa cyane.

Nk’umunyamakuru wakurikiranye hafi ibijyanye n’amatora y’umukuru w’Igihugu sindamenya uburyo ibintu tubona n’amaso yacu bihinduka ariko byose birashoboka kuko ibanga riba ku mutima.

Ubwe Dr.Frank Habineza akurikije ubwitabire yabinaga cyane cyane nko mu Karere ka Nyarugenge yaguze ubwitabire bw’abantu benshi cyane kurusha ahandi hose yagiye ndetse no mu Karere ka Bugesera yagize ubwitabire bw’abaturage benshi hakurikira Akarere ka Nyamagabe aho hantu uko ari 3 nabonye ubwitabire bwinshi ntekereza ko abantu baza kumva imigabo n’imigambi ari uko bazi umukandida cyangwa bashaka kumureba kubera ko bamuzi cyangwa se ari uko bamukunda.

Ubwitabire bwa Perezida Kagame mu kwiyamamaza biganisha ku majwi amaze kugeza

Perezida Kagame atora

Amajwi yaraye abaruwe kuri uyu wa 04 Kanama 2017  ni ay’abantu 74 % y’abatoye bose, Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u Rwanda ari imbere cyane aho afite amajwi 98,66%. Mpayimana Philippe ni uwa kabiri afite 0,72% naho Habineza Frank ni uwanyuma afite 0,45%.

Kuri Mpayimana Philippe nabonaga aho yajyaga kwiyamamaza hazaga abana n’abandi bantu bake nkuko nabibonaga kuri Televiziyo ndetse no kumbuga nkoranyambaga navuga ko nkurikije ibyo amaso yanjye yabonaga Dr.Frank Habineza yari kuza ku mwanya wa kabiri aho kuza inyuma ya Mpayimana wagiraga ubwitabire bucye.Numvise abantu batandukanye nari buvuge muri iki gitekerezo bavuga ko bitumvikana uburyo Mpayimana Philippe umenyekanye vuba  arusha Dr.Frank Habineza amajwi kandi Dr.Frank amaze igihe muri politike.

Ubwitabire mu kwiyamamaza kwa Dr.Frank Habineza

Dr.Frank Habuneza atora

Gusa nanone tugomba kwemera ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangazaga kuko birashoboka ko ibyo amaso abona ataribyo kuko abantu bashobora kwitabira ubwinshi bw’abantu kwitabira bitavuze ko uzagira amajwi menshi kuko bashobora kuza ari benshi kumva imigabo n’imigambi y’umukandida ariko ntibanyurwe nayo ntibanagutore kandi baritabiriye gahunda y’umukandida yo kwiyamamaza.    

Mpayimana rero kuba ataragize abantu benshi cyane baza kumva imigabo n’imigambi ye ntibivuze ko atagira abamutora benshi niryo banga riba mu matora kuko ibanga riba ku mutima.

Ubwitabire bwa Mpayimana Philippe

Mu gusoza igitekerezo cyanjye navuga ko twese twemera ko ibiva muri Komisiyo y’Amatora ari ukuri cyeretse wenda haramutse habaye umukandida utanyurwa akagaragaza ibimenyetso bituma atanyurwa nibwo twavuga ko hari ikibazo ariko kugeza ubu Abakandida bose nta uragira icyo anenga ndetse FPR Inkotanyi yatangiye koherereza abantu ubutumwa bugufi kuri Telephone zabo ibashimira uburyo bitabiriye gutora umukandida wayo Paul Kagame.

Igitekerezo cya Gatera Stanley

0783664450

1,977 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.