umu amakuru-        ISESENGURA :Impamvu Ishyaka Green Party rikomeye ndetse ari irya 2 kuri FPR | Umusingi

  habineza-3      ISESENGURA :Impamvu Ishyaka Green Party rikomeye ndetse ari irya 2 kuri FPR

Please enter banners and links.

 

habineza-3

 

 

 

Isyaka rya Green Party ryatangiye abantu bavuga ko ba nyiraryo baritangije ntacyo bazashobora ko nabo Ishyaka ryabo rizamera nk’ayandi yose abaho ku mazina gusa nta bikorwa ariko ubu Green Party imaze kwereka rubanda ko ikomeye ndetse ari iya 2 kuri FPR.
Mu Rwanda hari Amashyaka menshi ariko usanga yose wagirango ntakora kubera ko ntabikorwa byayo bigaragara ngo w’umve abantu bavuga bati Ishyaka runaka ryakoze ibi n’ibi nkuko wumva Green Party itinyuka ikajya kurega Leta mu Nkiko ikintu nta rindi Shyaka ryagikora kubera ubwoba no kutagira abayoboke bashabutse.
Ntaho turumva mu itangazamakuru hari Ishyaka rivuga ngo abayoboke baryo bahohotewe mu buryo runaka ariko Green Party iratinyuka ikabivuga bigaragaza ko imaramaje mubyo yiyemeje.
Ubu noneho baherutse kuvuga ngo igisirikare n’igipolisi n’ibyabanyarwanda ndetse Perezida wiryo Shyaka Frank Habineza ati ahubwo kuki njye batampa umupolisi undinda?.
Green Party igira gutya iti Mituelle de santé harimo ubusumbane kubera ko ari iyabakene bagasaba Leta ko ivugurura nta rindi shyaka turumva ryabikoze.
Green Party iyo hari umunyamakuru wafunzwe cyangwa umunyepolitike isohora amatangazo abyamagana ndetse igasaba ko uwo wafunzwe akwiye kurekurwa vuba na bwangu ,nta rindi shyaka rirabikora.
Yitwa Moses niryo zina rye yashatse ko dutangaza yagize ati “ubundi nta mashyaka menshi yemerana ku buryo yose abona ibintu kimwe bibaye gutyo rimwe riri kubutegetsi riba rihagije nta mpamvu yo gushinga andi ariko ahandi uko bigenda andi Mashyaka ashingwa kubera aba abona hari ibitagenda akabivuga ku buryo bashobora kubona ibitagenda ari byinshi bakagerageza kugaragaza imbaraga nkeya za Leta byagera mu matora nkayo u Rwanda rwitegura umwaka utaha akaba yabigenderaho ibyo Leta itakoze akaba yakwiyamamaza rimwe rifite imbaraga nk’izo Green Party igaragaza ugasanga iratsinze.

kagame

RPF
Benshi batinye guhakanya ko itegeko nshinga rivugururwa ariko Green Party yarahagurutse irabirwanya n’imbaraga zose abantu bati noneho ibyo bishoyemo ntibabikira ariko ntacyo babaye ahubwo abantu barushijeho kwemera ko Green Party ikomeye ishobora no kuzahangana na FPR mu matora ataha igatsinda.
Ubundi hari hamenyerewe Amashyaka nka PSD na PL niyo yasaga nagerageza ariko muri PSD hagiye havugwamo ibibazo ndetse aho Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene akuriwe ku mwanya yari afite wa Perezida wa Sena bisa nibyaciye intege abo mu Ishya rya PSD .

PL

PL
Iryo Shyaka Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene agikomeye yajyaga atumira abanyamakuru bose nkuko Green Party ibigenza kuko azi neza ko inzira nziza ari itangazamakuru ari naryo Green Party ikoresha cyane mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Wavuga ute ko uzayimamaza mu matora y’umukuru w’igihugu nta kintu na kimwe uravuga uti ibi n’ibi ntibigenda neza bikwiye gukorwa gutya muri ubu buryo kugirango n’abantu bumve ko uzabavugira ,n’Ishyaka ryanyu ni ritsinda rizagira icyo rikorera abaturage.

Urujijo ku kuba Ntawukuriryayo yaba yeguye cyangwa yegujwe n abasenateri 15 bari banditse basaba ko yisobanura ku byo bita amakosa

Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene

 
PL nayo yaje ibibazo byinshi bakwiye kugaragariza abanyarwanda cyangwa iryo Shyaka rikabisa ayandi kuko muri iki kinyejana Amashyaka yo ku mazina gusa akwiye guhagaragara kuko nta bikorwa afite.
Mitali Protain ku ikubitiro yahunze igihugu kandi niwe wari warasimbuye Higiro ,uko guhunga no gusimbura ,kutumvikana hagati yabo ,havugwamo ko hari abanyereje umutungo w’Ishyaka habura uwahamagaza itangazamakuru ngo asobanure nyuma yo guhunga kuwari uhagarariye Ishyaka ingamba zihari niba byaranabaye n’ibyabindi byo gutumira abanyamakuru 2 cyangwa 3 gusa bakumva ko ibibazo babivuze ariko uko ni ukwibeshya.

fazil-68e92

Musa Fazil

 
Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze Kuwa 16 Werurwe 2016 rigaragaza ko ubu Amashyaka ari 2 gusa mu Rwanda akomeye ashobora guhangana mu matora y’ubutaha 2017 y’umukuru w’igihugu.
Ayo Mashyaka ni FPR hagakurikiraho Green Party ibi bishingiye ku bikorwa akora ariko igitangaje uzajya kumva wumve ngo PSD na PL nandi menshi ngo nabo bagiye guhatanira kwiyamamariza kuyobora igihugu kandi imyaka yose ntabikorwa byabo byumvikanye.
Abandi n’ibigera hagati batangire ngo twe dushyigikiye FPR niba muyishyigikiye mubasange mube Ishyaka rimwe kuko ubwo mubyumva kimwe.
Nkuko twatangiye tubivuga hashingwa Amashyaka kugira ngo ahate igitutu Leta nkuko mubona Green Party ibikora ibitagenda neza bihinduke niyo mpamvu bavuga Amashyaka atavuga rumwe na Leta.
Isesengura ryakozwe ku Mashyaka akorera mu Rwanda kuko niyo yemewe ndetse niyo Abanyarwanda bazi kandi bemera.
Ubuse koko niba umuntu nka Minisitiri Musa Fazil agira atya agafata idarapo rya FPR akarimanika ati FPR Oyeeee ubwo kuko urumva Ishyaka rye ryahangana na FPR mu matora ?.
Kwandika ibi ni uko bituruka ku bantu bakora ibyo bakabaye badakora n’ubwo ari uburenganzira bwe ariko umunsi yagiye kwiyamamaza ashaka guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu bizagenda bite?.
Abantu ntibazakeka ko ashobora kuba abashuka?ariho Green Party ibarushiriza imbaraga.Iyi nyandiko igamije kwereka Amashyaka adakora ibyo akora abishoboye twasanze ari 2 gusa FPR na Green Party andi yikorera ibindi turamenya.
Ubwanditsi

2,119 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.