umu amakuru-    Opinion :Ikibazo gikomereye abaturage batishoboye | Umusingi

  4-574  Opinion :Ikibazo gikomereye abaturage batishoboye

Please enter banners and links.

 

4-574

 

Muri iyi minsi bamwe mu baturage batishoboye bahura n’ikibazo aho bavuga ko kibakomereye bakibaza uburyo kizakemuka bikabayobera.
Iki n’ikibazo kijyanye n’ubutabera aho abagana Inkiko aribo bahura n’icyo kibazo cyo gutanga ikirego kuko bisaba amafaranga kandi bamwe batayafite.
Njye maze guhura n’abantu 2 buri umwe ambwira ko afite urubanza ariko yabuze amafaranga yo gutanga ikirego kuko gutanga ikirego ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25000Rfw) byagera mu rwisumbuye akikuba 2.

Kaboneka

Minisitiri Kaboneka francis
Umwe yansanze mu biro byanjye arambwira ati Leta iduha ibyangombwa ko tutishoboye ,ikaguha ukunganira mu mategeko ibyo ni byiza ariko kohereza ikirego ni nde uzakitwoherereza ko uburyo buhari ari ubukoreshwa n’ikoranabunga kandi bisaba amafaranga?utishoboye azayakurahe?.
Yakomeje anganira ambwira ati ubu ngize Imana mbonye umunyamakuru ariko hari abandi benshi bafite ibyangombwa byo kutishobora bagerageza gukurikirana impanza zabo bashaka ko ikirego cyabo cyakirwa ariko bakabura uko batanga ikirego cyabo.
Bamwe mu baturage bifuza ko Leta nkuko yabahaye urugaga rw’abanyamategeko rubafasha ku buntu bakwiye no gushyiraho abantu bazajya babafasha kuboherereza ikirego cyabo ku buntu bitaba ibyo akarengane kaziyongera kubatishoboye .
Niba ujya kuri bank ukishyura 25000 wavayo ukajya muri cyber café ugatanga ayo gusikana (scan) hejuru yayo ukishyura ibihumbi 5000 byo kucyohereza ayo n’amafaranga menshi ku muntu utishoboye.
Minisiteri y’ubutabera na MINALOC bakwiye gufatanya bagashakira abaturage batishoboye umuti w’iki kibazo kuko iyo umuturage atabona ubutabera bamutabara mu bibazo cyane cyane akarengane yumva ko nta mutekano afite ariko mu gihe avuga ati uwandenganya uwo ariwe wese ubutabera bwamukurikirana aba yumva afite umutekano 100%.
N’igitekerezo nifuza ko abantu bakimenya bakakiganiraho ku buryo abo bantu nabo impungenge zabo zabonerwa umuti .

1,860 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.