umu amakuru- Umuco uragwira hari aho abakobwa babanza kubakubita inkoni bambaye ubusa kugirango bapime ko bazashobora kubaka | Umusingi

Umuco uragwira hari aho abakobwa babanza kubakubita inkoni bambaye ubusa kugirango bapime ko bazashobora kubaka

Please enter banners and links.

Hari ibihugu bifite umuco utangaje aho ushobora kumva ko bidashoboka nko mu gihugu cya Sudan aho iyo umuhungu agiye gushaka umugore abanza kumukubita inkoni nyinshi umubiro wose yambaye ubusa kugirango apime ko no mu bibazo bikomeye azabyihanganira akubaka urugo.

Ibi bikorwa ku mugaragaro hari abantu benshi baje kureba ko uwo mukobwa ugiye gushyingirwa ari bwihanganire inkoni umugabo uzamutwara ari bumukubite akarira cyangwa akiruka ,iyo arize cyangwa akiruka ubukwe burapfa ubyihanganiye niwe ugenda akubaka.

izo n’inkoni yaramaze gukubitwa

izo n’inkovu z’inkoni aba yarakubiswe

Mu gihe mu bindi bihugu iyo ukubise umugore cyangwa umukobwa urara muri gereza bo umuco wabo ibyo ntago babizi.

Uretse gukubita umukobwa ugiye gushyingirwa muri icyo gihugu nanone umugabo baramukarabya bakamuheka iyo bavuye kumukarabya ndetse iyo umugore atangiye gusaza atagishoboye akazi ko koreberera umugabo ,umugore ajya gushaka undi mugore uzamufasha akaba ariwe ushakira umugabo we umugore wa kabiri bityo uwa mbere akaruhuka ubwo umugabo akaba agize abagore babiri ariko umukuru aba atagikora akazi ko kwita ku mugabo uretse kuryamana nawe gusa.

Bamwe mu bihugu byo muri Afurika nka Uganda ,u Rwanda ,Kenya  batazi ko ibi byo gukubita umukobwa ugiye gushyingirwa yambaye ubusa iyo babyumvise bumva bumva bitabaho.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Grace utuye Nyamata yagize ati “ibyo ni ugukunda umugabo ugakabya ntiwankubita kuriya ngo mbyemere nakwemera umugabo nkamubura bikagira nzira noneho ngo gukarabya umugabo ukamuheka narasetse byumvise ngo ukamushakira n’undi mugabo !!!yewe ni hatari kabisa ibyo njye sinabishobora pe”.

Bakunda guca umugani ngo agahugu umuco akandi umuco ubwo nyine niko iwabo babyemera kuko byose biterwa n’imyemerere ya sosiyete abantu babamo.

Ndayambaje F

 

3,055 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.