umu amakuru-  Miss Teta Sandra arifuza umusore wamwibagiza Derek | Umusingi

Teta23  Miss Teta Sandra arifuza umusore wamwibagiza Derek

Please enter banners and links.

Teta23

 

Miss Teta Sandra wahoze akundana na Derek ubarizwa mu itsinda rya Active, yatangaje ko yifuza umusore utajenjetse ushobora ku mwibagiza Derek. Teta avuga ko yifuza umusore ukwiye azemerera bagakundana bizira uburyarya.

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, dukesha iyi nkuru Teta Sandra yavuze ko aramutse abonye umukunzi wujuje ibyo ashaka yamwakira na yombi. Yagize ati :“Mu gihe gikwiye habonetse umuntu ukwiye namwakira tugakundana rwose nta kibazo”. Uyu mukobwa ukunze gutegura ibirori muri Kigali, avuga ko amenyereye ubuzima bwo kubaho wenyine.Yagize ati “Ntacyo mbaye ndi umuntu ukuze bihagije maze kubimenyera”.

Teta Sandra na Derek batandukanye nyuma y’uko Olivis uririmbana na Derek, na we yari amaze kwangwa na Uwase Raissa Vanessa wamwise umwana mu rukundo, ibi byahaye umwanya Derek ajya kuri instagram ye yandikaho ati:’Single Again.”

????????????????????????????????????

Price Kid ari kumwe na  Teta bagikundana

Miss Teta yari aherutse kuvuga ko kugeza ubu ataramenya icyatumye Derek afata umwanzuro wo kumwanga cyane ko nta kibi azi yigeze amukorera.

Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu Derek yafashe umwanzuro wo gutandukana nanjye kuko njye mpamya ko nta kosa namukoreye”.

Miss Tete Sandra akaba ari umukobwa unyuze mu buzima butoroshye cyane cyane mu rukundo ntibyakunze kumuhira kuko yabanje gukunda na Price Kid wateguraga igikorwa cyo gutoresha Miss Rwanda .

????????????????????????????????????

Miss Teta Sandra akaba yarakundanye na Derek nyuma yo gutandukana na Price Kid none nawe baratandukanye aho inshuti ze zivuga ko anyuze mu buzima bugoranye nk’umukobwa kandi mwiza.

N’ubwo ubona ari umukobwa mwiza ukiri muto ugerageza cyane gushakisha ubuzima akwiye umusore nawe uzi gushakisha ariko akanamukunda bikabafasha kubaho neza ,ibi bikaba byatangajwe n’umwe mu nshuti za Miss Teta Sandra.

Sandra

sanddra

Uyu mukobwa yigeze gufungwaho azira sheke zitazigamiye byavugwaga ko yafungishijwe n’umuherwe Nkusi Godfrey uzwi cyane muri uyu mujyi wa Kigali bityo uyu mukobwa akaba akwiye umusore muzima nkuko abyivugira .

Ese azamubona nyuma y’ibi byose bimuvugwaho?Amwe mu magambo twongeyemo ntago iyi nkuru ikiri umwimerere w’Imvaho nshya .

Noella

 

 

2,683 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.