umu amakuru-  Uruganda rukora ibirayi rufite imbogamizi zikomeye | Umusingi

DSC06894  Uruganda rukora ibirayi rufite imbogamizi zikomeye

Please enter banners and links.

DSC06894

 

Uruganda Winaz  rukora amafiriti mu Rwanda ruherereye I Musanze rufite imbogamizi zikomeye zijyanye n’ubwoko bw’ibirayi byiza byo gukoramo amafiriti meza.

Umuyobozi w’urwo ruganda witwa Thijs Boer yatangarije itsinda ry’abahinzi babigize umwuga ku isi  bari baje mu Rwanda ku butumire bwa MINAGRI ko afite ikibazo gikomeye cy’abahinzi b’ibirayi batamuha ibyo akeneye akaba agomba gutumiza ibyiza kuva iwabo mu Buholandi.

Kuwa 16 Kamena 2016 nibwo uyu muhinzi akaba afite n’uruganda Boer yagize ati “nakuze numva nzashinga uruganda muri Afurika rukora ibijyanye n’ubuhinzi kuko nanjye ababyeyi banjye n’abahanzi ,nkaba nishimira ko indoto zanjye nazigezeho”.

Boer yakomeje avuga ko ibirayi bya kinigi bitavamo ifiriti nziza ahubwo hari ibindi bias na kacyi akura iwabo mu Buholandi aribyo bivamo ifiriti nziza .Boer yavuze ko na Kinigi yabanza nziza ari ikirayi gito kigereranije ariko abahinzi bibirayi bazana ibinini cyane kandi ibinini bitavamo ifiriti nziza.

DSC06899

Ibi biri imbere nibyo akura mu Buholandi biriya byinyuma n’Ikinigi byo mu Rwanda

DSC06918

uru nirwo rugero ashaka rw’ibirayi

Akomeza avuga ibibazo bitandukanye agirana n’amashyirahamwe ahinga ibirayi aho yavuze ko yabahaye igiciro cyiza ariko bumvikana ko bazajya bamuha ibirayi bya Kinigi bito kuko nibyo byiza mu gukora ifiriti nziza yatuma nawe agurisha akunguka ariko bo bakamuzanira ibyo adashaka.

Abahinzi iyo bahinga basiga umwanya munini hagati y’ikirayi n’ikindi  biri mu butaka bigatuma ikirayi kibyibuha kikaba kinini cyane bigatuma ashobora guhomba .

Ikindi kibazo afite ni uko agomba gukora urugendo rurerure ajya Kampala muri Uganda kugura amavuta yo gukoresha kuko ayo mu Rwanda ntago akora ifiriti nziza.

Amavuta akaba akoresha aya Sun seed ya Mukwano kuko niyo akora ifiti iryohera abantu.

DSC06917

Ayo n’amavuta akoresha akura Uganda

DSC06906

Inyubako y’uruganda

DSC06891

Thijs Boer nyiri ruganda 

DSC06913

aho ni mu ruganda barimo guteka ifiriti

 

Umwe mu bahinzi waturutse muri Nigeria witwa Onagwa  yavuze ko yize ibyubuhinzi ati “hari ubutaka budasaba ifumbire ariko inaha nabonye ahantu twgiye hose bahinga bagashyiramo ifumbire kandi iyo ibaye nyinshi nayo yangiza ibihingwa”.

Yavugaga ko n’ifumbire ishobora gutuma ibirayi biba binini kandi umuguzi ,umushoramari ashaka ibitoya kuko aribyo bikorwamo ifiriti nziza iryoshye.

Uru ruganda rwa WINAZ bivugwa ko arirwo rugira ifiriti nziza mu Rwanda ndetse na East Africa kuko supermart inyinshi zigura amafiriti ya WINAZ kandi abantu barazikunda cyane kubera ukuntu ziryoha.Uru ruganda ubu rugemurira ibihugu nka Uganda ,Congo ,Burundi ,Tanzania na Kenya kubera uburyo akora afiriti ye nziza akaba ashaka ibirayi byinshi kandi byiza.

Abari bagize itsinda ry’abahinzi babigize umwuga batandukanye bamugiriye inama kwegera MINAGRI akayibwira ikibazo cye ikaba yamufasha akabona abiriya ashaka biturutse mu bahinzi babyo kuko bihenze gukura ibirayi I Burayi.

Gatera Stanley

2,301 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.