umu amakuru-    Igikombe cya Capital one gishobora kuba kirimo kwerekeza Anfield | Umusingi

Liverpool    Igikombe cya Capital one gishobora kuba kirimo kwerekeza Anfield

Views:
21

Liverpool

 

 

Ikipe ya Liverpool kuwa 26 Mutarama 2016 nibwo yatsindiye gukina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’igikombe cya Capital one itsinze Stoke City kuri penalite 6-5 kuko umuzamu wa Liverpool yakuyemo 2 uwa stoke akuramo imwe gusa bityo Liverpool iba itsindiye kujya I Wembly .
Ikipe ya Liverpool ikaba yari yatsinze Stoke City umukino ubanza igitego kimwe ku busa uwo kwishyura ariwo bakinaga Stoke itsinda Liverpool kimwe bajya mu minota yinyongera aho byabaye ngombwa ko bakizwa na penalite.
Liverpool izakina umukino wanyuma hagati y’ikipe iributsinde mu mukino uribuhuze Man City na Everton ariko Everton ikaba yaratsinze Man City ibitego 2 kuri kimwe .
Umutoza wa Liverpool akaba ashobora gukora amateka mu gihugu cy’Ubwongereza gutwara igikombe aribwo akigera mu ikipe ndetse akaba ashobora kuyizana muri 4 za mbere muri Premier League ndetse akaba agifite amahirwe yo gutwara ibindi bikombe kuko ikipe ya Liverpool ifite amarushanwa atandukanye ikina harimo Capital one ,Europa League ,FA,na Premiership.
Ibyo bikombe uko ari 4 akinira aramutse atwayemo 3 cyangwa 2 yaba agaragaje ubuhanga kuko mu Bwongereza hakunda kunanira abatoza benshi ndetse n’abakinnyi baba baturutse ahandi.
Muhungu John

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.