umu amakuru-    Umutekano w’abanyarwanda uyu mwaka twawucunze neza na Perezida Kagame azadushima mu mwiherero w’abayobozi | Umusingi

Gasana Fazil n    Umutekano w’abanyarwanda uyu mwaka twawucunze neza na Perezida Kagame azadushima mu mwiherero w’abayobozi

Please enter banners and links.

Gasana Fazil n

 

 

Kuwa 2 Ukuboza 2015 ku kicaro gikuru cya polisi y’igihugu ku Kacyiru habereye inama y’umunsi wose yahuje abanyamakuru na polisi y’igihugu maze bayigaragariza uburyo umutekano muri rusange wacunzwe neza.
Mbere y’uko IGP Gasana Emmanuel na Minisitiri w’umutekano mu gihugu bahagera baje gusoza iyo nama uwitwa ACP Theos Badege yari yagiye asobanurira abanyamakuru muri buri kimwe mu bijyanye n’inshingano za polisi mu gihugu bityo avuga ko umutekano muri rusange wazaqmutse.
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye ariko icyagaragaraga ni uko ACP Badege ari inzobere mu byagipolisi kuko yarasubizaga buri umwe akumva aranyuzwe.
Nyuma y’inama nibwo IGP Gasana Emmanuel yashimiye abanyamakuru kwitabira inama yari igamije kugirana imikoranire myiza hagati ya polisi n’abanyamakuru.
Umwe mu banyamakuru twagize ibanga yabonye IGP Gasana Emmanuel yongorera Minisitiri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil maze avuga ko buriya umwe abwira undi ngo umutekano uyu mwaka twarawucunze ntakibazo gihambaye cyabayemo ,undi aramusubiza ati nibyo koko umutekano w’abanyarwanda twarawucunze neza kuko n’izo nshingano zacu kandi na Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi azadushima.
Umutekano mu gihugu niryo shingiro ry’iterambere kuko mu bindi bihugu nka Central Africa mwumva intambara zihorayo ku buryo n’Ingabo z’u Rwanda zagiyeyo kubafasha kugarura umutekano kubera uwo mu Rwanda ari intangarugero ku isi .
Ahandi havugwa umutekano muke mu gihugu cy’uBurundi ,abantu bapfa buri munsi ariko abanyarwanda barara bagenda ,bakora ,bakaryama bagasinzira aricyo kigaragariza abantu ko umutekano uyu mwaka wazamutse kuko nta bisasu byigeze biturika ,abantu ntabwo bakicana cyane n’ahandi henshi usanga ibintu biri kuri gahunda.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ikigaragara ni uko IGP Gasana Emmanuel na Minisitiri w’umutekano mu gihugu mu mwiherero w’abayobozi utaha Perezida Kagame akwiye kubashimira kuko umutekano twese turabibona ko uyu mwaka wazamutse cyane”.
Abanyamakuru bifuje ko polisi yagira uruhare mugutanga amakuru ku buryo bwihuse ndetse abapolisi bakamenya agaciro k’itangazamakuru mu bijyanye no guhohotera abanyamakuru ntibizongere kuko bose uwo bakorere ni umwe (abanyarwanda)kandi n’abanyamakuru umenye amakuru mbere dore ko bazi gucukumbura akajya ayaha polisi cyangwa mbere yo kuyatangaza akabaza inzego z’umutekano ku makuru aba ayireba.
Byaba byiza cyane inzego zombi zigize imikoranire myiza iri ku rwego rwo hejuru atari ukubeshyana.
Ku mutekano kuba waracunzwe neza ni uko buri umwe wese ufite inshingano z’umutekano yakoze akazi ke neza cyane cyane ingabo z’Igihugu ziyobowe n’umugaba mukuru Gen.Patrick Nyamvumba .
Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com

2,171 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.