umu amakuru-  Ambasade y’America mu Rwanda ifatanije na Leta y’u Rwanda bagiye guca imirire mibi mu bana bato | Umusingi

Murekezi  Ambasade y’America mu Rwanda ifatanije na Leta y’u Rwanda bagiye guca imirire mibi mu bana bato

Please enter banners and links.

Murekezi

 

Kuwa 19 Gicurasi 2016 I Kigali muri Mille Cillines Hotel habereye umuhango wo gutangiza umushinga witwa Gikuriro project uzafasha kurinda abana bato imirire mibi.

Gikuriro n’umushinga washyizwemo amafaranga menshi na Leta ya America ibinyujije mu mushinga wa USAID ku bufatanye n’idini rya Gatolika mu mushinga witwa Catholic Relief Services (CRS) na SMART Development Works na Leta y’u Rwanda bose bakaba baremeje ko bagiye gufatanya muri uyu mushinga uzatwara Miliyari zirenga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi wa America mu Rwanda  Erica J. Barks-Ruggles yabwiye itangazamakuru ko Leta z’unze ubumwe z’America zimaze gihe zikorana na Leta y’u Rwanda bakaba barasanze hari ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bakwiye gufatanya na Leta mu kukirwanya.Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles yagize ati “Leta z’unze ubumwe z’America ahagarariye yasanze Perezida Kagame afite gahunda nziza yo guteza imbere igihugu n’abaturage muri rusange bityo natwe dusanga dukwiye kumushyigira mu guteza imbere igihugu ayoboye”.

Mure

Minisitiri w’Intebe Murekezi ashimira Ambasaderi w’Amaerica mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles (Photo Umusingi)

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Murekezi Anastase yashimiye Leta ya America n’indi miryango yose itera inkunga uyu mushinga wa Gikuriro cyane cyane Leta ya America yatanze amafaranga yo kurwanya imirire mibi ku bana bato binyuze muri Ambasade yayo mu Rwanda ihagarariwe na Erica J. Barks-Ruggles.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase wari uhagarariye Leta akaba ariwe watangije kumugaragaro uyu mushinga wa Gikuriro ndetse akaba yaragarutse kubitera imirire mibi itera abana bato kugwingira birimo amazi mabi ,indyo idahagije ,usuku nkeya ,imyigire ,ubuzima ,ndetse n’imyumvire ariyo bashaka guhindura abantu bakamenya kurya indyo yuzuye bigafasha abana gukura neza.

Ikibazagwa n’uburyo uyu mushinga uzakora niba bazajya batanga amafaranga ku bana n’abagore bafite ikibazo cy’imirire cyangwa abana bagwingiye cyangwa bazajya babagurira indyo yuzuye dore ko uyu mushinga wa Gikuriro uzakorere mu Turere 8 gusa.Umurungi Yvonne Umuyobozi w’ungirije w’umushinga wa Gikuriro yagize ati “uyu n’umushinga uzamara imyaka 5 uzibanda cyane mu bukangurambaga no gufasha abana bafite imirire mibi n’abagwingiye bari munsi y’imyaka 2  ndetse n’abagore batwite kujya barya indyo yuzuye kuko bifasha umwana uri munda kuvuka neza nta kibazo afite”.

Murrrek

Yvonnee

Umurungi Yvonne(Photo Umusingi)

DSC06499

SEAN L.CALLAHAN uhagarariye CRS (Photo Umusingi)

Uhagarariye umushinga CRS witwa SEAN L.CALLAHAN yagize ati “kwigisha ni ugufata abantu bamwe bamaze kumenya kurya ndyo yuzuye bakabajya mu kandi gace hari ikibazo bakaganira nibyo bizabasha guhindura imyumvire koko niyo ahanini itera ikibazo”.

Umuturage wari waje muri uwo muhango wo gutangiza Gikuriro witwa Ikirabaje Gregoire yashimangiye ko ikibazo gitera imirire mibi ari imyumvire y’abantu kuko ibiryo birahari.

Gatera Stanley

2,345 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.