umu amakuru-  U Rwanda rwirukanye Abarundi basaga 1500 | Umusingi

Burundiii  U Rwanda rwirukanye Abarundi basaga 1500

Please enter banners and links.

Burundiii

 

U Rwanda rwirukanye Abarundi barenga 1500 nkuko Ikinyamakuru Al jazeera kibitangaza kikaba kivuga ko abirukanywe ari Abarundi baba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.Icyo kinyamakuru kivuga ko ayo makuru kiyakesha ubuyobozi mu gihugu cy’uBurundi .

Al jazeera ivuga ko yavuganye na Minisitiri ushinzwe imicungire yibiza no gucyura impunzi  Seraphine Mukantabana avuga ko icyemezo cyo kwirukana ababa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kitashyiriweho Abarundi gusa ahubwo Abarundi banze kujya mu nkambi aribo bahuye n’ikibazo kuko iyo biyandikisha ntakibazo bari buhure nacyo.

Minisitiri Saraphine Mukantabana akomeza agira ati “hari Abarundi benshi binjiye mu gihugu bahunga umutekano mucye I Burundi ariko hashize iminsi usanga Abarundi hirya no hino mu gihugu badafite ibyangombwa bibaranga kandi impunzi zose zirabarurwa zakajyanwa mu nkambi  aribyo twabasabye gukora abatabishaka bagasubira I Burundi”.

Gaverineri w,Intara ya Kirundo Melchior Nankwahomba yatangarije icyo kinyamakuru ko Abarundi baba mu Rwanda babwiwe kujya mu nkambi cyangwa bagasubira mu gihugu cyabo .

Meya w’umujyi wa Bujumbura Philippe Ngabonziza yavuze ko guhera kuwa gatanu w’icyumweru gishize hamaze kugaruka Abarundi birukanywe igihumbi na Magana atatu na makumyabiri  1,320.

Goverineri w’Intara ya Ngozi  Albert Nduwimana we yavuze ko Kuwa gatandatu no kucyumweru abirukanywe bagarutse bagera Magana abiri na cumi n’umunani 218 .

pIERRE Nkurunzi

Nkurunziza Perezida w’uBurundi

Ayirukanwa ry’Abarundi mu Rwanda rije nyuma y’Abanyarwanda nabo birukanywe mu gihugu cy’uBurundi umwaka ushize wa 2015 mu kwezi kwa Mata.

Igihugu cy’uBurundi kimaze igihe mu bibazo bya politike aho Perezida Nkurunziza yashatse gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Burundi abatavuga rumwe nawe ntibyabashimisha n’abamwe mu baturage biteza intambara ndetse na Coup d’Etat yakozwe y’iminsi mike igapfuba ,kuva icyo gihe abantu batangiye gupfa abandi barahunga kugeza n’uyu munsi igihugu kiracyari mu bibazo by’intambara .

Burundi yakomeje kujya ishinja u Rwanda mu guhungabanya umutekano w’uBurundi ariko u Rwanda rugahakana ayo makuru nkuko Al Jazeera ibivuga.

UN ivuga ko hamaze guhunga Abarundi bagera mu bihumbi Magana abiri (200.000)ndetse ikaba ifite impungenge z’Abarundi birukanwa bagasubira mu gihugu kigifite ibibazo by’intambara.

U Burundi n’igihugu cyatangiye intambara mu kwezi kwa Mata  2015 iturutse kuri Perezida Pierre Nkurunziza wiyamamarije manda ya 3 ndetse akaba yaratsinze amatora mu kwezi kwa 7 2015 .

Byahinduwe mu Kinyarwanda na Gatera Stanley

1,953 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.