umu amakuru- Ishuri rya Sainte Therese TVET Kayonza nyiraryo yarahunze kubera amadeni bivugwa ko ari bank ramberi rirafungwa. | Umusingi

Ishuri rya Sainte Therese TVET Kayonza nyiraryo yarahunze kubera amadeni bivugwa ko ari bank ramberi rirafungwa.

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2018 bamwe mu baturiye ikigo  cy’amashuri y’imyuga Saint Therese TVET muri Kayonza badutangarije ko icyo kigo cyafunzwe nyiracyo yahunze.

Umwe mu baturage muri Kayonza utuye hafi y’icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko icyo kigo cyafunzwe nyiracyo bakaba batazi aho yahungiye ariko bivugwa ko yahunze kubera bank ramberi.

Amakuru dufite yizewe ni uko  hari abantu babiri  bivugwa ko bamuhaye iyo bank ramberi umwe akaba atuye muri Kayonza ,uyu Nyinawumuntu akaba yarigeze kutubwira ko ramberi ivugwa yamuhaye ari ibiryo by’abanyeshuri yamuhaga adafite amafaranga ariko akamwishyura yongeyeho inyungu.

Nyinawumuntu yagize ati “umugabo wanjye amaze gupfa nagize ikibazo mbura amafaranga nshaka umuntu akajya azana ibiryo ku ishuri nanjya kumwishyura nkamurengerezaho inyungu”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi w’icyo kigo Nyinawumuntu Therese kuri Telephone ye igendanwa ario itanyuramo kugirango atubwire ibivugwa ko ari ukuri.

Andi makuru avuga uwitwa Bakari utuye Kiramuruzi ko nawe yamuhaye amafaranga amugurije ariko azamwishyura amushyiriyeho inyungu aribyo byitwa bank ramberi ndetse amakuru avuga ko afite n’inyandiko y’amasezerano amuguriza ayo mafaranga.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uwo witwa Bakari utuye Kiramuruzi niba azigarurira iryo shuri nyiraryo nakomeza kuburirwa irengero kubera umwenda amurimo maze avuga ko ibyo bitashoboka atari we ati ubwo n’undi ntago ari njye.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza niba buzi ikibazo cya Saint Therese maze ushinzwe uburezi mu Karere atubwira ko ikigo cyagize ibibazo kirafunga abana bajya kwiga mu bindi bigo n’ubwo atatubwiye ibibazo ibyo aribyo.

Amakuru avuga ko ibigo bitandukanye by’amashuri muri Kayonza bikoresha bank ramberi cyane ndetse bimwe imitungo yabyo yatangiye gufatwa.

Uretse amakuru yo guhunga kwa nyiri ikigo hari n’andi makuru yari aherutswe gutangazwa avuga uburyo iki kigo cyari gifite umwanda haba aho abanyeshuri barara naho bisukurira ndetse no mu gikoni n’abanyeshuri kubarurira ibiryo bakoresha ibitiyo .

Aya namwe mu makuru yanditswe na Kigalitoday.com, Abakozi ba Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) basuye akarere ka Kayonza muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, bavuga ko batangazwa n’imyifatire mibi isa n’uburaya yagaragaye mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese, riherereye muri aka Karere.

Turacyakurikirana andi makuru ajyanye na ramberi ivugwa ndetse naho nyiri iki kigo yaba yihishe nituyamenya n’andi atandukanye tuzayabagezaho.

Gatera Stanley

1,435 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.