umu amakuru- Isesengura:Ikimenyane n’agatsiko RBC irema mu banyamkuru bamwe gusa ihora itumira n’ibinyoma byayo n’imikorere mibi bikwiye kurangira. | Umusingi

Isesengura:Ikimenyane n’agatsiko RBC irema mu banyamkuru bamwe gusa ihora itumira n’ibinyoma byayo n’imikorere mibi bikwiye kurangira.

Views:
201

Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ikigo kitwa RBC (Rwanda Biomdecal Centre )cyatwaye bamwe mu banyamakuru mu Karere ka Rubavu mu byo bita guhugura abanyamakuru.

Amakuru avuga ko muri icyo kigo havugwa imikorere mibi kandi hashize igihe ivugwamo ku buryo hari n’abakozi 8 baherutse kwirukanwa ni nama y’Abaminisitiri kubera imikorere mibi.

Iyo mikorere no mu bashinzwe itangazamakuru muri icyo kigo yagaragayemo ku buryo nabyo bishobora kuzakemuka mu nama y’Abaminisitiri kuko kuba bizwi byo birazwi kandi ikibigaragaza ni uko bivugwa hirya no hino ariko ko umukozi witwa Habarurema Gaspard ushinzwe itumanaho muri icyo kigo Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza impamvu hari ibinyamakuru byinshi bitajya bitumirwa ku murongo wa Telephone igendanwa ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi yasubije avuga ati Sorry twatumiye Televiziyo na za Radio nyuma tuzatumira radios.Bishoboke ko ashobora kuba yaribeshye atashakaga kuvuga radios.

Ibinyoma ahantu bigaragarira ni uko hari abanyamakuru bandika kuri za murandasi cyangwa website batwaye ,bigaragara ko hari impamvu yabeshye kandi umuyobozi ubeshya iyo iba ari imkorere mibi.

Habarurema Gaspard

Iki kigo kigeze kuvugwamo imiti yarengeje igihe bitahuwe na PAC ,uretse ibyo hari abakozi birukanywe twavuze haruguru none hajemo ibyo kurema udutsiko no guhora batamira abantu bamwe nikimenyane aho bamwe mu banyamakuru bahamagara bamwe mu bayobozi bicyo kigo bakabashyira ku rutonde abandi bahamagara bakangirwa.

Iki kigo nanone kigeze kuvugwaho gutwara abanyamakuru mu Ntara bafatwa nabi ku buryo byasakuje inzego zo hejuru zikinjira mu kibazo bagasaba iki kigo gucyemura ikibazo cyabanyamakuru vuba bityo bakagikemura.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umwe mu bayobozi muri RBC witwa Marick Kayumba tumuhamagaye ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi tumubaza ku mikorere ivugwa muri RBC numukozi ushinzwe gutumira uhora atumira abantu bamwe gusa nigikurikizwa mu gutumira ariko ntabwo ntiyadusubiza.

Uwitwa Liliane nawe umwe mu bayobozi muri RBC nawe ugira uruhare mu kumenya abatumirwa twamubajije ibivugwa muri RBC byagatsiko kashinzwe nuwitwa Gaspard arabihakana avuga ko abatumirwa babemereza hamwe ariko ku kibazo cyabiyandika ku binyamakuru byabandi biba bitatumiwe avuga ko agiye kubikurikirana ndetse agira ati Abo bose bafite ikibazo cyo kudatumirwa ubabwire batugane baduhe imyirondoro ubutaha tuzajya tubatumira.

Hari bamwe mu banyamakuru twavuganye badusabye kudatangaza amazina yabo kandi batumiwe bavuze ko uburyo bwo gutumira habamo ibo bise gutekinika batumira uwo bashatse batagamije inkuru zizandikwa kuko hari ibinyamakuru byinshi bizwi kandi bitajya bitumirwa ,abandi bakavuga ko RBC ikora nkaho atari ikigo cya Leta ku buryo wagirango nikigo cyumuntu ku gite cye ugicunga uko yishakiye.

Umwe mu bayobozi bibibinyamakuru twavuganye nawe wadusabye kutavuga amazina ye yagize ati Byose turabizi imikorere  yabo ariko tugomba kuyinenga kuko namafaranga yabanyarwanda bakoresha ntago ari ayabo si numva uburyo bahora batumira abantu bamwe gusa ni uko se aribo bazi kwandika inkuru kurusha abandi?bashingira kuki mu gutumira nibyo dushaka ko batubwira.Ntago kiriya kigo ari icyumuntu bagomba kubimenya bagakora uko ibindi bigo bya Leta bikora mu mucyo.                                                                                                          

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.