umu amakuru- Umuhungu ukiri muto w’umuherwe muri Sudan y’Epfo yateje impagarara zikomeye (Vidio) | Umusingi

Umuhungu ukiri muto w’umuherwe muri Sudan y’Epfo yateje impagarara zikomeye (Vidio)

Please enter banners and links.

Uyu muhungu  witwa Lawrence Lual Malong Yor Jnr umuhungu wa Perezida wa Sudan y’Amajyepfo nyuma y’ibinyamakuru ku mwandikaho ko yatanze inkunga mu bigo bikomeye nk’imfashanyo muri Kenya abantu batangiye kwibaza aho akura amafaranga n’inkomoko yayo.

Amakuru yasohotse ku kinyamakuru facetofaceafrica.com avuga ko uyu musore afite ama miliyoni y’amadorari menshi ariko hataramenyekana aho yayakuye mu gihe igihugu cya Sudan y’Epfo kiri mu bibazo by’intambara.

Uyu musore Lawrence Lual Malong Yor Jnr akunda kwiyita       “Africa’s youngest billionaire”bivuze ko ariwe muherwe muto ufite za Miliyari muri Africa nyuma ya amashusho (Vidio) yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na za twitter abyigamba nyuma akagirana ikiganiro n’umunyamakuru wo muri Kenya amubaza ku bijyanye naho akura amadorari kugeza ubwo yifotoza ayaryamyemo ,ibi bikaba byaraje nyuma yo gutanga imfashanyo ya Miliyoni 5 z’Amadorari ($5M )muri Kenya Red Cross na  South Sudan Red Cross ndetse akaba yarashakaga gutera inkunga ishyirahamwe ry’abanyeshuri rya Kenya ryitwa  Kenya University Students’ Organisation (Kuso) n’insengero zitandukanye mu Mijyi ya Jubana Nairobi.

 

Ariko ibyo gutera inkunga Kenya Red Cross na  South Sudan Red Cross bakaba barahakanye ayo makuru bavuga ko ari itangazamakuru ryo muri Kenya rishaka kuyobya abantu ko nta nkunga ye barakira.

Icyarakaje abanyakenya benshi n’uburyo ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza bashimagiza Lawrence Lual Malong Yor ariko impamvu ikaba yaramenyekanye ari uko hari amashusho ari kumwe nabo avuga ko agiye kubatera inkunga kandi azakorana nabo.

Muri iyi minsi abantu nk’aba barahanze mu bihugu bitandukanye nko mu gihugu cya Uganda hari umusore witwa Bryn White nawe washyize hanze amashusho (Vidio)y’amashilingi ya Uganda menshi yayashyize imbere ye hari n’abantu benshi ababwira ngo mubwire abantu ibyo mwabonye ndetse akagaragaza n’imodoka nyinshi zihenze ziparitse mu rugo rwe.

Uretse mu Rwanda na Burundi niho abaherwe bataragera nk’abo niba ari ugutinya kwigaragaza niba ari uko badahari cyangwa ari ibihugu bikennye kurusha ibindi turacyashaka kumenya uko byifashe tuzabagezaho ayo makuru.

1,248 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.