umu amakuru- Uganda:Uwabyaye abana 5 icyarimwe afite ibere rimwe yasezewe mu bitaro bose ari bazima | Umusingi

Uganda:Uwabyaye abana 5 icyarimwe afite ibere rimwe yasezewe mu bitaro bose ari bazima

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda umugore witwa Honoranta Nakato w’imyaka  44 yibarutse impanga z’abana 5 icyarimwe ,ubu akaba amaze gusezererwa mu bitaro gusubira mu rugo rwe abana ari bazima.

Akaba yabyariye mu bitaro bya Women’s Hospital ,International and Fertility Centre riherereye ahitwa  Bukoto muri Kampala bakaba bafite hagati y’ibiro (Kgs) 1.3 na 1.8.

Umwana umwe muri aba 5 bose umwe ni we ufite ikibazo cy’ubuhumekero undi nawe akaba afite ikibazo cy’uruhu rwe cyangwa umubiri we usa n’ibara ry’umuhondo ariko izo ndwara zikaba zivurwa.

Dr. Joan Nakimera wo muri ibyo bitaro aho bavukiye akaba yavuze ko abana bameze neza ko buri umwe yiyongereyeho ikiro kimwe kuko mbere babahaga amata banyujije mu nsheke.

Uyu muganga  Joan Nakimera yavuze ko abaganga bazajya gusura abo bana nyuma y’icyumweru kugirango barebe ubuzima barimo hanyuma bazajya babasura buri kwezi kugirango babiteho bakure neza badahuye n’ikibazo.

Aba bana bakuze bose byaba bitangaje kubona abantu 5 bose biga mu ishuri rimwe ari impanga zavutse umunsi umwe cyangwa kubasanga mu rugo rumwe.

Nakato mama w’abo bana mbere yo kuva mu bitaro abaganga bamuteranirije ibintu bitandukanye birimo amata y’abana n’ubwisungane mu kwivuza ku buntu kumara umwaka wose.

Umuyobozi w’ibitaro witwa Kate Ssali akaba yavuze ko ibyahawe Nakato ari ukugirango atangire urugamba rwo kurera abo bana kuko bitoroshye.

Nakato ubusanzwe akaba ari umwarimukazi ku ishuri rya Ndeeba SSS e Kayunga akaba yasabye abagira neza gukomeza kumufasha kurera abana be kuko atabishobora wenyine.

Nakato wabyaye abana 5 icyarimwe akaba afite ibere rimwe gusa irindi rwaciweho kubera indwara ya kanseri yari yarifash ubu akaba agomba kujya abana be abagurira amata gusa.

Nakato yari amaze imyaka 25 yose atabyara ari ingumba ,abaganga bakaba barakoresheje ikoranabuhanga kugirango asame.

Nakato avuga ko buri munsi akoresha ibihumbi mirongo itanu na bitanu (55.000Ug)akaba asanga atabishobora akaba asaba umuntu wese kumufasha.

Muhungu John –Kampala

 

 

107 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.