umu amakuru- Bobi Wine yahuye n’abagande bakorera mu gihugu cya Kenya bituma igitaramo cye aho cyari kubera bamubwira ko hari ibindi bizakorerwamo | Umusingi

Bobi Wine yahuye n’abagande bakorera mu gihugu cya Kenya bituma igitaramo cye aho cyari kubera bamubwira ko hari ibindi bizakorerwamo

Please enter banners and links.

Depite Bobi Wine uherutse kuva muri Amerika kwivuza kubera gukubitwa n’igisirikare ndetse bakaba bari bamugeretseho kumufatana imbunda muri hotel yari acumbitsemo ,ubu akaba ari mu gihugu cya Kenya aho yahuye n’abagande baba muri icyo gihugu ari benshi cyane ku buryo byateye impungenge inzego mu gihugu bigatuma naho yateganyaga gukorera igitaramo bamubwira ko byahindutse ashaka ahandi.

Bobi Wine akaba yiteguraga ku itariki 20 Ukwakira 2018 gukora igitaramo kiswe Kyalenga indirimbo ye yakunzwe cyane ariko aho yagombaga gukorera igitaramo mu kibuga cy’umupira w’amaguru Namboole bakaba bamaze kumubwira ko bafitemo ibindi bazahakorera ashake ahandi.

Abantu bari benshi cyane

Amakuru aturuka mu nshuti za Bobi Wine aravuga ko Namboole bari barayimuhaye ariko kuba bisubiyeho bakayimwima ari uko ari muri Kenya aho ari muri gahunda yiyemeje zo gukura kubutegetsi Perezida Museveni.

Amakuru aravuga ko abagande baba muri Kenya ndetse n’abanyakenya baje guhura na Bobi Wine ari benshi cyane bikaba byateye impungenge ubutegetsi bwa Museveni bakaba bahisemo kumunaniza gukora igitaramo cye yateganyaga gukorera Namboole.

Uyu Bobi Wine akaba yari kuri Televiziyo y’igihugu cya Kenya avuga uburyo yafashwe agakubitwa n’uburyo umushoferi we Yasin yarashwe agapfa aho yagize ati “Ninjye wagombaga gupfa ariko Imana iranyiza”.

Umunsi w’ejo nabwo Perezida Museveni akaba yarahuye n’itsinda ry’abazungu baje kumubaza ibya Bobi Wine.

945 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.