Abanyeshuri ba Mpanda TVET School barashimira ubuyobozi bw’ikigo ku bitaho mu kubigisha imyuga igezweho n’imibereho rusange
— October 11, 2018Please enter banners and links.
Kuwa 9 Ukwakira 2018 Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’abamwe mu banyeshuri biga mu kigo cya Mpanda TVET School maze bashimira ubuyobozi kubitaho cyane mu myigire yabo ndetse no muzuma busanzwe.
Harambineza Jean Batiste akaba yiga mu mwaka wa 5 cyangwa level four mu buryo bwa TVET akaba yiga mu ishami ry’ububaji akaba yumva ububaji buzamufasha kwiteza imbere kuko ububaji avuga ko utabura akazi .Harambineza avuga ko uwakwiga amashuri
Umuhire Emmanuel uturuka mu Karere ka Nyabihu nawe yiga ububaji aho avuga ko amaze kugera ku bintu byinshi kuko yaje atazi ikintu na kimwe ariko ubu ashobora kwikorera intebe wenyine akaba avuga ko amaze no kwiga gukoresha imashini zikoreshwa mu bubaji n’ibindi byinshi.
Umuhire agira ati “Ndashimira ubuyobozi bw’ikigo kuko bugerageza kubitaha mu buryo butandukanye haba ku masomo n’imibereho kandi bagerageza no kutujyana hanze tugasura uko ku isoko haba hifashe bikadufasha kutwereka ko ni tuva hano tuzabona akazi tukiteza imbere”.
Umuhire akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bubaha ibiryo byiza kubera ko bakora akazi gakenera imbaraga bityo tukaba dushimira ubuyobozi kutwitaho ndetse tukaba dufite n’abarimu beza batwigisha neza tugatsinda.
Uwabega Grace n’umudamu w’imyaka 25 akaba yararangije kwiga ububaji muri 2014 akaba akorera ububaji mu Gakiriro ka Nyamata mu Bugesera tukaba twaramusanze mu kigo cya TVET Mpanda mu Karere ka Ruhango aho yari yoherejwe guhugurwa ku mashini zitandukanye muri icyo kigo .
Umuryango winjira mu kigo cya Mpanda TVET
Umuyobozi w’ikigo cya Mpanda TVET Ndangamira Gilbert
Uwabega yagize ati “Hari imashini nyinshi tuba tudafite kandi muri iki kigo bafite imashini nyinshi kandi nziza biradufasha natwe iyo tugiye mu Dukiriro biradusha kwiteza imbere”.
Ndangamira Gilbert umuyobozi wa Mpanda School ikigo kigisha ubumenyingiro mu Karere ka Ruhango .Ikigo cyatangiye mu mwaka wi 1972 kikaba cyarahoze ari ikigo cya gisirikare bigishirizagamo abo batoranyaga abo bajyana mu gisirikare icyo gihe nyuma
Ndangamira akaba yaratangiye kuyobora Mpanda mu mwaka wi 1997 ariko akaba yarahoze ari umwarimu muri icyo kigo mbere yo kuba umuyobozi wacyo.
Bamwe mu banyeshuri biga ibyo guteka
Iyo ukinjira muri icyo kigo ubona inyubako zisa neza ,ukabona isuku n’ubusitani bwiza n’abanyeshuri bambaye neza nabo ubona bafite isuku.
Ikigo cya Mpanda TVET twaragisuye cyose aho abanyeshuri bigira mu mashami atandukanye arimo abiga ububaji ndetse batwereka bimwe mubyo babaza birimo intebe zo mu nzu nziza ,ibitanda byiza n’ibindi bitandukanye.
Zimwe mu ntebe nziza zikorwa n’abanyeshuri ba Mpanda TVET
Mu bindi twashoboye gusura harimo abiga ibijyanye no guteka tukaba twaragiye aho babyigira batwereka uburyo biga guteka ndetse dusanga bafite ibikoresho byiza .
Indi myuga harimo ubwubatsi ,Ibijyanye n’umuriro n’ubudozi aho mu budozi bafite imashini zigezweho zikoreshwa ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ikigo cya Mpanda TVET Ndangamira Gilbert yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bifuza kongera ishami ry’ubukanishi kuko basanga bukenewe ndetse akaba yifuza ko hakongerwa n’amacumbi y’abanyeshuri kuraramo kuko bananiwe kwakira abanyeshuri 200 bose kubera kubura umwanya wo kubarazamo.
Avuga ko iyo mishinga yose barimo kuyigaho ndetse akaba yarabigejeje ku nama y’ababyeyi barimo kubyigaho.
Iki kigo gifite ubutaka bunini ku buryo ubushobozi bubonetse ayo macumbi yakubakwa nta kibazo ,iki kigo kandi gifite imirima mu gishanga aho bahinga umuceri n’imboga abanyeshuri barya ndetse bakagira inka borora n’ingurube ku buryo usanga ari kigo kigezweho.
Umuyobozi w’ikigo cya Mpanda TVET Ndangamira akaba ataribagiwe no gushimira abaterankunga batuma imwe mu myuga iteza imbere ikigo n’ishuri muri rusange ko uruhare rwabo aruzirikana ndetse agashimira n’inzego z’ubuyobozi zose ko zibaba hafi kandi ko ari umusanzu ukomeye mukubaka igihugu.
Gatera Stanley
4,490 total views, 1 views today
Leave a reply