umu amakuru- Abakora uburaya Musanze bafite impungenge ku bababeshya ko ari bazima batanduye SIDA bagakoresha akuma gapima SIDA. | Umusingi

Abakora uburaya Musanze bafite impungenge ku bababeshya ko ari bazima batanduye SIDA bagakoresha akuma gapima SIDA.

Please enter banners and links.

Abakora uburaya mu Karere Musanze bahangayikishijwe n’abagabo baza kubagura bagera aho bakorera imibonano mpuzabitsina abo bagabo bakababwira ko badashaka agakingirizo ko ari bazima bitwaje utwuma dupima agakoko gatera SIDA.

Bamwe mu bakora uburaya babitangarije itsinda ry’abanyamakuru bo mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bari basuye Akarere ka Musanze mu rwego rwo kureba uko serivise z’ubuzima zitangwa muri ako Karere.

Ibi babitangarije abanyamakuru Kuwa 27-28 Nzeli 2018 mu kiganiro bagiranye nabo cyabereye ku Karere ka Musanze.

Umwe mu bakora uburaya utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twe duhangayikishijwe n’abagabo baza kudushaka ngo dukorane imibonano mpuzabitsina twagera mu cyumba bagatangira kutubwira ko badashaka agakingirizo bakavuga ko ari bazima bakatwereka akuma gapima agakoko gatera SIDA akagakurayo agatangira kwipima yarangiza ati ntubona ko ndimuzima kandi muri twe hari abatazi kumenya kureba niba koko uwo muntu aba ari muzima abandi ntago twize ubwo hari abo bashobora gushuka kandi barwaye nawe bakaba baramwanduje”.

Agakoresho gakoreshwa mugupima SIDA

Abanyamakuru bo muri ABASIRWA bahuye n’abakora uburaya ndetse nabamwe mu bahagarariye imishinga mu Karere ka Musanze

Umuyobozi w’abakora uburaya muri Musanze nawe tutaribuvuge amazina ye yavuze ko bose hamwe ari 315 bakaba barishyize hamwe mu rwego rwo kugirango bashobore kwigisha abakora uburaya kwirinda SIDA no kwigisha ababshya baza kwirinda SIDA ariko bakeneye ko abanyamakuru babakorera ubuvugizi kuko bafite ibibazo byinshi.

Abandi bavuze ko bakeneye kugira ibyo bakora na Leta ikabashyigikira kuko bamwe bajya mu buraya kubera ubuzima buba bwabananiye abandi bakabyara bagatinya kuguma iwabo ariko bakaba badafite abatera nkunga kugirango bagire ibyo bakora byabafasha kuva mu buraya dore ko bamwe bavuga ko bize bakeneye gusubira mu mashuri bagasoza bakabona akazi bagakora bakiteza imbere.

Munyagashubi Jean Damascene uhagarariye Bamporeze umushinga ufasha gukurikirana no kwigisha kwirinda agakoko gatera SIDA no kubakorera ubukangurambaga abajijwe impamvu badatera inkunga abakora uburaya bakagira ibikorwa bakora byabateza imbere yavuze ko biterwa n’umuterankunga ibyo ashaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Musabyimana Franscois akaba yaravuze ko Akarere kabakorera ubuvugizi iyo hari umushinga bajyanye muri bank kugirango ibafashe kubaha amafaranga.

Abakora uburaya bavuga ko hari abandi baza bashya baba bakeneye kwigishwa kandi bakaba barashoboye kwishyirahamwe kugirango Leta n’imishinga itandukanye ibafashe kwiteza imbere no kubahugura kwirinda agakoko gatera SIDA ariko bakaba bakeneye ibyo gukora kuko bamaze imyaka myinshi bahugurwa ariko amahugurwa adafite ibyo bakora byabafasha kwirinda kujya muburaya ntacyo abamariye.

Innocent Bahati n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA yavuze ko impamvu abanyamakuru baza mu Turere dutandukanye ari ukugirango barebe aho gahunda za Leta ziba zigeze mu kuzishyira mubikorwa bityo ahakeneye ubuvugizi itangazamakuru rikabukora.

Gatera Stanley

953 total views, 1 views today

About author

Related Articles