umu amakuru- Abakora uburaya mu Karere ka Musanze barambiwe ijambo ubukangurambaga abayobozi bavuga ,bakeneye ibikorwa byabateza imbere. | Umusingi

Abakora uburaya mu Karere ka Musanze barambiwe ijambo ubukangurambaga abayobozi bavuga ,bakeneye ibikorwa byabateza imbere.

Please enter banners and links.

Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Musanze bavuga ko barambiwe abayobozi bahora bavuga ko bafasha abakora uburaya mu bukangurambaga mubyo bakora byabateza imbere bakava mu buraya.

Kuwa 27-28 Nzeli 2018 itsinda ry’abanyamakuru bibumbuye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA)bari bagiye mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kureba uburyo abakora uburaya cyangwa abo bita key Population bahabwa serivise zitandukanye mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA mu Rwanda.

Umwe mu bakora uburaya utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bamaze kurambirwa ijambo ubukangurambaga rivugwa n’abayobozi iyo babajijwe ibyo bafasha abakora uburaya mu rwego rwo kugirango bakumire uburaya kuko bamwe mu bakora uburaya baba baranduye SIDA ,kandi hari abandi babuzamo ariko bafite ibyo bakora yaba imwe mu nzira yo kurwanya uburaya.

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze ibumoso na Musabyimana Franscois baganira n’abanyamakuru 

Musabyimana Franscois ushinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Musanze

Uyu yagize ati “Muri abanyamakuru tugomba kubwiza ukuri mukatuvuganira kuko hari ikintu duhora twumva abayobozi bavuga kitadushimisha cyo guhora bavuga ngo badukorera ubukangurambaga tukaba twibaza ubwo bukangurambaga buzarangira ryari?.Dukeneye ko badufasha tukagira ibyo dukora byadufasha kwiteza imbere nk’imyuga n’ubucuruzi kuko twarahuguwe bihagije turambiwe guhora bavuga ubukangurambaga”.

Abanyamakuru na bamwe mu bayobozi b’Akarere bafashe ifoto y’urwibutso

Musabyimana Franscois akaba ashinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Musanze akaba ariwe wari uhagarariye Akarere akaba yavuze ko hari abashinzwe gukorera imishinga urubyiruko n’ishami rishinzwe ubucuruzi bafasha iyo mishinga iyo igejejwe muri SACCO Akarere kabakorera ubuvugizi kugirango babahe inguzanyo bakore ibyo bashaka bitewe n’imishinga baba bakoze.

Mu Turere nka Huye abakora uburaya bafite ibikorwa bitandukanye bakora birimo gukora uduseke,ubuhinzi n’ubworozi  n’indi mitako itandukanye  ku buryo bakora bakabona inyungu bakiteza imbere.

Mu Karere ka Musanze abakora uburaya bavuga ko bagera kuri 315 ,umubare ugaragara ko ari munini ukwiye gukorerwa ubuvugizi bakabona ibyo bakora byabateza imbere dore ko bashoboye kwishyirahamwe ariko bakaba bakeneye ibikorwa bifatika byababyarira inyungu nkuko ahandi bikorwa.

Dr.Hirwa Emmy wari uhagarariye muganga mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri akaba yaragiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko serivise zose z’abagenerwabikorwa bazitanga neza bafatanije n’abajyanama b’ubuzima ku buryo yaba ukeneye gukurikirana ku miti ,kwipimisha bigakorwa mu ibanga n’izindi serivise zose zikaba zitangwa uko bikwiye.

Innocent Bahati umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsinda yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko ABASIRWA ikorana na Minisante ndetse na RBC bityo ikaba izengura igihugu mu rwego rwo kureba aho ingaba zo kurwanya SIDA ziba zigeze ari muri urwo rwego bahisemo gusura Akarere ka Musanze.

ABASIRWA bamaze gusura Uturere dutandukanye harimo Kirehe,Huye,Rusizi,Musanze,Burera n’ahandi hatandukanye.

ABASIRWA iba igamije kureba niba abakora uburaya bigishwa uburyo bwo gukoresha agakingirizo ,kwipimisha agakoko gatera Sida kubushake,niba udukingirizo batubona uko bikwiye ndetse niba bafata imiti igabanya ubukana ku banduye agakoko gatera Sida n’izindi serivisi zitandukanye.

Gatera Stanley

 

465 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.