umu amakuru- Umuturage yafashwe abaga inkende bakeka ko ayigurisha abagurisha inyama ku bagenzi ku muhanda | Umusingi

Umuturage yafashwe abaga inkende bakeka ko ayigurisha abagurisha inyama ku bagenzi ku muhanda

Please enter banners and links.

Umuturage mu gihugu cya Uganda yafashwe abaga inkende abaturage bakeka ko inyama zayo azigurisha ku bagurisha inyama ku muhanda.

Ibi byabereye ahitwa Masuulita muri Wakiso mu gihugu cya Uganda bikaba byarabaye kuwa wagatandatu tariki 29 Nzeli 2018.

Bamwe mu bagenzi bagura inyama ku mihanda muri Uganda bavuze ko bashobora kurwara Ebola kubera kurya inyama z’inyamswa zitazwi.

Joseph Kalyamuto niwe wafashwe abaga inkende maze avuga ko we arushye kurya ibiryo bidafite imboga akaba ashaka kurya ku nyama ariko bamwe mu baturanyi be bavuze ko ashobora kuba afite abo ugurisha inyama kubazicuruza ku mihanda.Yababwiye nabi arabarakarira ababwira ko binjira mu bitabareba.

Uwitwa George Wiliam Mutyaba yavuze ko agace batuyemo kazengurutswe n’amashyamba arimo inyamaswa abantu bajyamo bakazihiga bakazica bakazirya abandi bakazigurisha n’abazigurisha ku bagenzi baba bari mu modoka bagenda kuko hari aho imodoka zihagarara abagenzi bakaguru ibyo kurya bitandukanye n’ibyo kunywa.

Ukuriye ibijyanye n’ubuzima witwa Nansana, Robert Kagwire yavuze ko bagiye gukora ubushakatsi ku kibazo cyavutse ariko bigishe n’abantu ingaruka zo guturira amashyamba.

 

131 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.