umu amakuru- Abagore 7 ba Kirumira uherutse kwicwa arashe bazanye abana 20 bari batazwi | Umusingi

Abagore 7 ba Kirumira uherutse kwicwa arashe bazanye abana 20 bari batazwi

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu rugo rwa Nyakwigendera Afande ASP Muhammad Kirumira uherutse kuraswa n’abantu batazwi ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye bagapfa aravuga ko hari abagore 7 yabyaranye nabo mu buryo butazwi ,nyuma yo kumushyingura abo bagore bakaba batangiye kuzana abana mu rugo rwe kugirango bamenyekane.

Muri abo bagore 7 bazanye abana 20 umugore we Mariam Kirumira we abana be ntibari muri abo bavugwa kandi bikaba bivugwa ko n’abandi bagore bakizana abandi bana.

Ise wa Kirumira witwa Abubaker Kawooya Mulaalo avuga ko yari abizi ko umuhungu we isaha n’isaha bazamwica ariko adafite icyo yabikoraho ,ubu akaba ahangiyikishijwe no kubona ibirera abana asigiwe n’umuhungu we.

Akomeza avuga ko Kirumira yari afite abana benshi abatunze neza kandi abishyurira amashuri meza ahenze.

Ise wa Afande Kirumira yavuze ko mu minsi 40 buri mugore ufite umwana wa Kirumira agomba kuba yamuzanye bakamumenya ndetse n’abagore batwite baze babivuge mbere kuko abazaza nyuma y’iyo minsi bizabagora kugirango abana bemerwe.

Se wa Kirumira akikiye umwuzukuru we avugira kuri Telephone

Imodoka Kirumira yarasiwemo

Yasabye Perezida Museveni kumutabara akamufasha kurera abana ba Kirumira kubera ko Kirumira wigeze guhura na Perezida Museveni akamubwira uburyo muri Polisi ya Uganda harimo Mafia ,akaba yavuze ko Kirumira yari amaze igihe amutakambira ko hari abantu bashaka kumwica ntiyamuha uburinzi birangira yishwe arashwe amasasu menshi arapfa bityo akaba asaba Perezida gufasha abana Kirumira asize.

Bamwe mu bana  ba Kirumira  

1 Yasin Kalule amezi 6.

2 Baker Kawooya amezi mukaaga 6.

3 Shadia Nalukenge umwaka umwe n’igice

4 Shahaz Nakawooya 1.

5 Hassan Jjungo 2.

6 Muhammad Kirumira 4.

7 Shira Nakawooya 4.

Abaana b’umugore babanaga mu nzu witwa  Mariam Kirumira;

8 Sophia Naggayi imyaka  10.

9 Sauda Nalukenge 6,

10 Sula Kigongo Kirumira 4

11 Shakuru Kaweesi Kirumira (amezi 7) niwe baherukaga kubyara.Umupfakazi wa Kirumira yavuze ko Kirumira yari amaze ibyumweru 2 yarahindutse mu buzima bwe no mu mikorere ye.

Perezida Museveni yasuye aho barasiye Kirumira nyuma gato yokumurasa nawe yahise ahagera

Uyu mugore avuga ko Kirumira mbere y’uko yicwa mu ijoro ryakeshaga umunsi yicwa ngo yaraje ahagurutsa umugore we n’umukobwa we mukuru kugirango arebe usumba abandi arangije abwira umukobwa we ko akwiye kujya yita kuri nyina n’abarumuna be.

Avuga ko ibyo yakoraga yasaga nkaho arimo gusezera .Kirumira n’umwe mu bagombaga gushinja GeN.Kale Kayihura n’abandi batandukanye ariko urupfu rwe rukaba rwashyizwe kuri Kayihura n’abashuti ba Kirumira aho bavuga ko ubwo Kayihura yari afunzwe nta muntu wari wakishwe ariko aho arekuriwe abantu bongeye kwicwa.

 

361 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.