umu amakuru- Muhanga:Afite impungenge zo kurera umwana wa murumuna we watewe inda afite ubumuga bwo mu mutwe kandi afite imyaka 17 | Umusingi

Muhanga:Afite impungenge zo kurera umwana wa murumuna we watewe inda afite ubumuga bwo mu mutwe kandi afite imyaka 17

Please enter banners and links.

Umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera impamvu ze bwite Kuwa 7 Nzeli 2018 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi kuri telephone igendanwa avuga ko Leta ikwiye kumutabara kurera umwana wa murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe bwo kugwa igicuri watewe inda kandi ataruzuza imyaka y’ubukure uwayimuteye akayihakana.

Ikinyamakuru Umusingi kirinze gutangaza amazina y’umukobwa urera umwana ndetse n’uvugwaho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe kubera impamvu zitandukanye ariko uyu mukobwa urera imwana avuga ko abantu baziko yabyaye kandi umwana arera atari uwe ,ise yakabaye ashakishwa akamufasha kurera umwana.

Uyu mukobwa aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Nta kazi ngira kandi umwana utonka ararushya cyane.Ubu abantu baziko nabyaye kandi umwana afite ababyeyi n’ubwo umwe afite ikibazo ariko Leta yakabaye imfasha se w’uyu mwana akaboneka akamfasha kumurera”.

Uyu mukobwa atuye mu Karere ka Muhanga ,Umurenge wa Nyabinoni ,Akagali ka Muvumba akaba avuga ko yagerageje kujya mu nzego zitandukanye ariko ntizumufashe uko bikwiye akavuga ko Umurenge wamuhayeho ibihumbi mirongo itatu ,akaba avuga ko ubwo bufasha budahagije akaba asaba ahubwo ko Leta imufasha se w’umwana akamufasha kumurera kuko baramuzi.

Uyu mukobwa ashinja umushinjacyaha tatamenye amazina ye uhagarariye Akarere ko bareze umugabo witwa Mahoro Ericque ukora akazi k’ubwarimu ariko uyu mushinjacyaha nyuma y’iminsi ibiri akamufungura nta kuburana kubayeho.

Uyu mukobwa avuga ko uyu mushinjacyaha ari nawe waberetse igisubizo cyavuye mu maraso y’umwana n’uwo bashinja ko ari we wabyaranye na nyina w’umwana.

Akomeza avuga ko uyu mushinjacyaha warekuye Mahoro bataburanye ngo atsinde ari nawe wabahaye ibisubizo byavuye mu maraso (DNA)kandi abibaha bifunguye ariko ntibabitwara ati yaratubwiye gusa ngo twatsinzwe kandi twasanze ibaruwa irimo igisubizo ifunguye.

Ikinyamakuru Umusingi kuri Telephone ye igendanwa cyashatse kumubaza impamvu yabasomeye igisubizo cyavuye mu bizamini by’amaraso ibaruwa ifunguye kandi akababwira ko batsinzwe maze abanza kuvuga ngo kuki bihambira kuri uriya muhungu bazi bate ko ariwe baryamanye gusa?ati twasanze atariwe se ahubwo bashakishe undi baryamanye akamutera inda.

Abajijwe ko ashinja ruswa yo kurekura ushinjwa ataburanye ati “bazage kundega aho bashaka kandi iyo ambaza neza nkamusobanurira atagombye kujya mu binyamakuru.Ubundi abareze iyo minsi 2 bamufungishije bamwishyura iki?”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni icyo nk’ubuyobozi bafasha umukobwa ufite ikibazo kimubangamiye cyo kurera umwana utari uwe kandi afite ababyeyi maze abanza gushimira uwo mukobwa ati “Icyambere ndamushimira kuba yaremeye kurera umwana wa murumuna we kuko nawe n’uwe kandi mwamubwira akazaza tukamuhuza n’umunyamategeko w’Umurenge akamufasha”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Mahoro Ericque ushinjwa ko ariwe se w’umwana maze Mahoro avuga ko icyo kibazo cyakemutse umwana atari uwe ati “Umwana ntago ari uwanjye icyo kibazo cyarakemutse muzabaze ababimye amaraso na polisi”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije muri serivise ipima amaraso uko bigenda nyuma y’urera umwana kutanyurwa n’ibyo yabonye bamubwira ko batsinzwe kandi yari aziko bazamuha igisubizo ari ibanga maze muri serivise batubwira ko igisubizo bagiha uwishyuye ndetse hari nimero y’inaganga baguha waza gufata igisubizo ukavuga ya nimero ,iyo utayifite nta gisubizo baguha.

Nyuma yo kubajyana kubapimisha amaraso urera umwana avuga ko Akarere ariko kishyuye gukorerwa ibizamini bya DNA bivuze ko Akarere ariko kagombaga guhabwa ibisubizo byavuye mu bizamini byakozwe.

Uyu mukobwa urera umwana wa murumuna we avuga ko ikindi kibazo ni uko murumuna we yari akiri muto atarageza imyaka y’ubukure ushinjwa ntiyari kurekurwa ataburanye ngo agaragaze ibienyetso ko umwana atari uwe none akaba yibaza uburyo arekurwa?.

Avuga ko murumuna we bamujyana muri serivise ipima DNA yabajijwe uko byagenze ajya kumutera inda avuga ko yamushukishije inote y’ibihumbi bibiri akamubwira ko namutera inda umwana azamwiyandikishaho kandi ngo Mahoro yari ahari ntiyabihakana.Iyi nkuru turacyayikurikirana tuzabagezaho igice cya kabiri.

279 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.