umu amakuru- Breaking News:Afande Kirumira Muhammad wikuye mu giporisi agishinja ruswa n’imikorere mibi yarashwe ari kumwe n’umugore we barapfa | Umusingi

Breaking News:Afande Kirumira Muhammad wikuye mu giporisi agishinja ruswa n’imikorere mibi yarashwe ari kumwe n’umugore we barapfa

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa 8 Nzeli 2018 aremeza ko umupolisi witwa  Afande Kirumira Muhammad Mwoyogwagwanga nawe yarashwe n’abantu batazwi ari kumwe n’umugore we mu modoka bataha barapfa.

 Afande Kirumira Muhammad n’umwe mu bapolisi bahagurutse kumugaragaro bavuga ko muri polisi harimo ba mafiya ndetse ko huzuyemo ruswa ahita asezera kongera gukorera polisi itaratunganywa.

Yararezwe ibyaha bitandukanye harimo n’icyo bamureze kwiba chapatti ku muhanda no guta akazi n’ibindi bitandukanye ariko bimwe arabitsinda ariko akaba yari akiburana.

Amafoto agaragaza uburyo Kirumira yarashwe

Kirumira yakunze gushinja Gen.Kale Kayihura ko ariwe wishe igipolisi cya Uganda ubwo yabivugiraga kuri za Televiziyo zitandukanye none bamwe bakaba batangiye gushinja Gen.Kayihura ko ashobora kuba ariwe ubyihishe inyuma kubera ko aherutse kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare.

 Afande Kirumira Muhammad yagaragaye avuga ko yahuye na Perezida Museveni amubwira ibyaha bikorerwa muri polisi nkuko tugiye kubereka video aho avuga uburyo yahuye na Museveni akamubwira ibibi byose bikorerwa mugipolisi kiyobowe na Gen.Kale Kayihura.

Afande Kirumira avuga ko nyuma yo guhura na Perezida Museveni akamubwira uburyo abagizi ba nabi bishe umupolisi wari wungirije Gen.Kayihura ariwe Andrew Felix Kaweesi aribwo abamwishe batangiye gufatwa ndetse na Gen.Kayihura arafatwa arafungwa ubu akaba ari mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza nyuma yo gufungurwa.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na twitter batangiye kuvuga ko Perezida Museveni igihugu kimunaniye akwiye gushaka umusimbura cyangwa areke Bobi Wine akimwambure akiyobore.

Abantu bakomeye muri Uganda bamaze kwicwa barashwe n’abantu batazwi ,bamwe mu bamaze kwicwa barashwe harimo Maj.Kigundu,Andrew Felix Kaweesi,Depite Abiriga na Kirumira wishwe uyu munsi n’abandi batandukanye.

Akimara kuraswa ari kumwe n’umugore we

Perezida Museveni aherutse guha isoko Abashinwa ryo gushyira camera ku mihanda hose ariko ko ntacyo byatanze nkuko hari ababivuga ko ibyo ari ukwibeshya.

Kirumira ajya kuburana urubanza rwe bashakaga kuruca mu mwiherero arabyanga azana abanyamakuru benshi cyane abinjiza mu rukiko kungufu ati niba ibyo mundega mufite ukuri kwabyo kuki mushaka guca urubanza mu mwiherero?,urubanza rwasubitswe ahita yurira imodoka aragenda.

Igihugu cya Uganda giteye ubwoba cyane kubera impfu z’abantu zitandukanye no gufata abantu bugwate bagasaba umuryango amafaranga menshi nk’uko byahagurukiwe nyuma yo gufata bugwate umukobwa witwaga Suzan Magara n’abandi batandukanye.

245 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.