umu amakuru- Akarenga n’iterabwoba I Nyanza:Umuturage yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe ku bijyanye n’amatora azira kuvuga akarengane yakorewe n’abayobozi. | Umusingi

Akarenga n’iterabwoba I Nyanza:Umuturage yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe ku bijyanye n’amatora azira kuvuga akarengane yakorewe n’abayobozi.

Please enter banners and links.

Umuturage witwa Esidiras  Hakizimana yambuwe ibirombe bye by’amabuye n’abamwe mu bayobozi nkuko abitangariza Ikinyamakuru Umusingi.

Kuwa 31 Kanama 2018 nibwo yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ushinzwe amatora ku Karere ka Nyanza witwa Solange Higiro  amubwiye ko Meya w’Akarere ka Nyanza witwa Ntazinda Erasme amubwiye ko birukana uwo muturage wasebeje Akarere akabazanira umunyamakuru utazwi bityo ahita yitahira.

Kuri Telephone igendanwa Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uyu Solange Higiro ushinzwe amatora mu Karere ka Nyanza niba koko Meya Ntazinda Erasme yaba yamubwiye ko birukana Esidiras  Hakizimana kubera yatangaje akarengene yakorewe n’abayobozi bakamwambura ikirombe cye maze avuga ko atatanga amakuru kuri Telephone ariko abaza niba ari Hakizimana wabitubwiye .

Amabuye ava mu kirombe

Ntazinda Erasme meya wa Nyanza

Solange yagize ati “Ubu hari ibyo ndimo sinabona uko nguha amakuru kuri Telephone ariko na Hakizimana turi kumwe hari ibyo nshaka kubanza kuvugana nawe”.

Kubera ko inkuru Ikinyamakuru Umusingi cyari cyasohoye mbere Kuwa 26 Kanama 2018 twabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo niba ikibazo cya Hakizimana akizi avuga ko akizi ko hari ibyo bamusabye kuzuza kugirango abone gukomeza gukora mu birombe bye ,n’ubu twaramubajije niba yaba aziko yaba yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe mu Murenge aho yari Komiseri w’amatora ku Murenge maze avuga ko ayo makuru ntayo azi.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme kuri whatsapp ye nkuko mbere twamubajije akadusubiza niba koko ariwe watanze itegeko ko Hakizimana Esidiras yirukanwa kubera yavuze akarengane yakorewe n’abamwe mu bayobozi b’inzego zibanze ariko ntiyadusubiza kandi ubutumwa yabusomye.

Hakizimana yagize ati “Iri n’iterabwoba rikomeye kuvuga akarengane nakorewe n’icyo kibazo aho kureba abandenganyije ahubwo ngo nta kintu nzongera kubaza mu Murenge nabasabaga ku ntabariza na Minisitiri Kaboneka akabimenya kuko birakabije ntago ari uko ikibazo gikemurwa .Ntago nkwiye kuzira kuvugana n’umunyamakuru kuko ntago ari icyaha”.

Twabibutsa ko Akarere ka Nyanza ari ko kabaye akanyuma mu Mihigo y’Uturere kubera imikorere mibi n’ubu bakaba bagashinja imikorere mibi aho kagatangiye hakiri kare kuvugurura imikorere kugirango ubutaha kazaze mu twambere ariko bamwe mu bayobozi bararushaho kwikorera ibyo bashatse ku nyungu zabo nkuko Hakizimana akomeza avuga.

Hakizimana avuga ko ibirombe bye icyangombwa yari afite kimwemerera gucukura amabuye cyarangiye ajya gusaba ikindi bamutegeka ibyo agomba gukora harimo no gusiba imyobo arabikora ndetse Umurenge uramusinyira ariko Agoronome amusaba ruswa y’ibihumbi 50 arayabura ngo ahagarikisha icyangombwa cyari kigeze ku Karere kugirango gisinyweho akibone ariko kugeza n’ubu ngo ntacyo arabona kandi Agoronome akaba yaramubwiye ko ntacyo azabina ndetse ngo amwaka n’umurima yari afatanije n’abandi baturage nkuko twabivuze mu nkuru ya mbere ari naho Agoronome twamubajije agahakana ibimuvugwaho.

1,017 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.