umu amakuru- Umujyi wa Kampala ntukiri Nyabagendwa kubera ifatwa rya Bobi Wine na mugenzi we bafatiwe ku kibuga cy’indege | Umusingi

Umujyi wa Kampala ntukiri Nyabagendwa kubera ifatwa rya Bobi Wine na mugenzi we bafatiwe ku kibuga cy’indege

Please enter banners and links.

Ibintu byongeye gukomera mu Mujyi wa Kampala aho ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 30 Kanama 2018 igisirikare cyongeye gufata Depite Bobi Wine na mugenzi we witwa Zaake ubwo bari bagiye kwivuza muri Amerika.

Amakuru akimara kugera mu baturage hirya no hino kuri uyu wa gatanu tariki 31 Kanama 2018 bazindukiye mu myigaragambyo aho imihanda yo mu mujyi izengurutswe n’abasirikare benshi n’abapolisi bivugwa ko barimo kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage bigaragambya kubera gufatwa kwa Bobi Wine.

Umuvugizi wa polisi muri Uganda witwa  Emillian Kayima yavuze ko polisi yafashe Bobi Wine uzwi nka Kyagulanyi umwohereza mu bitaro bya Leta Mulago kugirango asuzumwe niba koko uburwayi bwe bukeneye kujya kwivuriza hanze.  Emillian Kayima yagize ati “Ikindi Leta imufiteho ububasha kuko yafunguwe byagateganyo ashobora kugenda ntagaruke”.

 

Mu mujyi hagati hagaragaye umuyobozi wa CMI Col.Kandiho arimo kuvugana n’abaturage bashakaga kwigaragambya n’abacuruzi bo ahitwa kwa Kiseka market amaduka yabo afunzwe.

1,507 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.