umu amakuru- Nyagatare :Abaturage bishimiye ko Green Party izabakemurira ikibazo cy’amazi cyananiranye ndetse ikabashyiriraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi | Umusingi

Nyagatare :Abaturage bishimiye ko Green Party izabakemurira ikibazo cy’amazi cyananiranye ndetse ikabashyiriraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Please enter banners and links.

Kuwa wa kabiri tariki 20 Kanama 2018 Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidikikije mu Rwanda ryimamarije mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo aho ryagejeje imigabo n’imigambi yaryo ku baturage bo muri Nyagatare irimo kubakemurira ikibazo cy’amazi cyananiranye ndetse no kubashyiriraho ikigega cyo gushyigikira ubuhinzi n’ubworozi.

Bahagera nkuko bisanzwe mu Murenge wa Rwimiyaga bakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge abaha ikaze ati n’igikorwa kirimo kuba mu gihugu hose nk’abayobozi tuba tugomba kuhaba kugirango tubahe ikaze kandi ibikorwa byanyu bigende neza.

Visi Perezida wa kabiri muri Green Party Gashigi Leonard akaba yarabanje kubwira abaturage ku bushakashatsi butandukanye burimo kwita kubidukikije bazabazanira nibatorwa bakagera mu Nteko ishingamategeko ababwira n’ubundi butandukanye.

Dr.Frank Habineza akaba yarabwiye abaturage benshi cyane wabonaga bishimiye Ishyaka Green Party ku buryo moto nyinshi n’abaturage babyinaga bishimira iryo Shyaka maze ababwira ko we yize mu Buhinde uburyo abantu bashobora gukoresha amazi mabi akaba meza bakayifashisha mu buhinzi n’ubworozi ndetse bakayanywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga asuhuzanya na Dr.Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party

Nyagatare muri Rwimiyaga

Abakandida ba Green Party biyereka abaturage ngo bazabatore

Dr.Frank Habineza yagize ati “Mu Mutara ndabizi mufite ikibazo cy’amazi kuko iyo izuba ryabaye ryinshi inka zibura ubwatsi zikabura amazi bigatuma n’amata ataboneka ariko icyo n’ikibazo tuzakemura mbere y’ibindi byose nimudutora tukagera mu Nteko ishingamategeko ku itari eshatu”.

Yakomeje ababwira ko bazazana amazi y’umuvumba bakayakoresha mukuhira imyaka abahinzi ntibongere kugira ikibazo cy’izuba ndetse yongeraho ko n’amazi yo ku Kagera nayo bazayakoresha inka ntizongere kubura ubwatsi kandi n’abantu bayakoreshe mu mago yabo.

Yavuze no ku kigega kizafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kizajya giha abahinzi n’aborozi amafaranga bafite imishinga yo kwiteza imbere cyane cyane urubyiruko,aha abantu bahise bazamura amaboko bishimye cyane bavuga ngo tuzagutora Frank Habineza.

Ishyaka rya Green Party uwo munsi kwiyamamaza babisoreje mu Karere ka Gatsibo aho iki gikorwa kitagenze neza kubera ko aho bari basabye kwiyamamariza baje kuhakurwa bajyanwa ahandi ariko bikaba bitarashimishije abakandida biyamamariza kuba Abadepite nkuko Dr.Frank Habineza yabivuze.

Dr.Frank Habineza avugana n’itangazamakuru mu Karere ka Gatsibo atishimye

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr.Frank Habineza akaba yaragize ati “Nyagatare byagenze neza abantu baje ari benshi cyane kandi batwijeje ko bazadutora ariko hano muri Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi tukaba twiyamamarije aho tutari twateganyije aho twari twahawe twahimuwe kuko ngo n’ahumuntu wikorera ku giti cye ariko n’ubwo byabaye gutyo abantu tubagejejeho imigabo n’imigambi yacu”.

Twagerageje kubaza Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi impamvu bari bamuteguriya mu mwanya w’umuntu wikorera kandi Umurenge n’Akarere bagomba gushaka aho Amashyaka yose azakorera ibikorwa byo kwiyamamaza ,kuko yahise agenda ntibyadukundira.

Gatera Stanley

867 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.