umu amakuru- Umusore yibye indege ku kibuga ageze mu kirere izindi ndege za gisirikare ziramugota arayigongesha ayipfiramo | Umusingi

Umusore yibye indege ku kibuga ageze mu kirere izindi ndege za gisirikare ziramugota arayigongesha ayipfiramo

Please enter banners and links.

Igisirikare cya Amerika byabaye ngombwa ko gihagurutsa indege zacyo z’intambara zo mu bwoko bwa F- 15 ubwo umukozi wo ku kibuga cy’indege yibye indege bikarangira ayijugunye mu Nyanja.

Iyi ndege itwara abagenzi 76, yibiwe ku kibuiga cy’indege cya Seattle kitwa Tacoma ,abashinze ikibuga bavuze ko ikiza ni uko mu gihe uyu musore utavuzwe amazina ye yibaga iyi ndege nta wundi muntu wari uyirimo.

Byamenyekanye ko uyu musore w’imyaka 29 ari makanika w’indege yabonye iyo ndege iparitse agashaka gutwaraho indege nawe ngo yumve uko bimera ariko akaba yarataragira ubumenyi buhagije bwo gutwara indege.

Amaze kugera mu kirere indege za gisirikare zatangiye kumugota bazi ko ari ikihebe cyangwa umwiyahuzi ashaka kwica abantu nawe abonye ko indege za gisirikare zamugose indege arayigongesha igwa mu Nyanja yaka umuriro nawe apfiramo.

Amajwi yafashwe n’iyo ndege abasirikare bamuvugisha,uwo musore yavuze ko atiteguye gusubiza indege aho yayikuye ku kibuga kuko bari bumufunge ubuzima bwe bwose bityo ahitamo kuyigongesha apfiramo.

Byatumye ingendo zihagarikwa kumara umwanya kubera ko abantu babonaga indege nyinshi mu kirere batazi icyabaye ariko nyuma bamenya ko hari umukozi wo kukibuga cy’indege wibye indege ariwe bashakaga gufata.

Abandi bagize ngo hari ikihebe cyangwa umwiyahuzi w’ibye indege ashaka kwica abantu ariyo mpamvu indege z’intambara za Amerika zihise zuzura ikirere zishaka kuyirasa ariko nyuma bamenya ko ari umukozi wo ku kibuga wari uyibye.

Abaturage bakaba bavuze ko babonaga iyo ndege mu kirere kandi bakabona izindi za gisirikare zishaka kuyinaniza kugirango uwo musore atayigusha mu bantu ikabacika.

Umuvugizi wa polisi muri icyo gice witwa Paul Pastor yavuze ko basanze atari abiyahuzi cyangwa ikihebe ahubwo umuhungu yashatse ko nawe atwaraho indege ariko ataramenya gutwara indege neza.

Muhungu John –Kampala

998 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.