umu amakuru- Umuhanzi Abdu Murasi arashaka kuguriusha izina rye ryamamaye cyane akava mu buhanzi ariko rirahenze cyane | Umusingi

Umuhanzi Abdu Murasi arashaka kuguriusha izina rye ryamamaye cyane akava mu buhanzi ariko rirahenze cyane

Please enter banners and links.

Umuhanzi wamenyekanye nka Abdu Murasi waririmbye njagara kusiba famu aho yavugaga ko ashaka gukora ifamu y’abagore yavuze ko ashaka gusezera ku muziki muri rusange akajya gukora ibindi ariko izina rye akaba ashaka kurigurisha n’ubwo bivugwa ko ruhenze.

Abdu Murasi akaba yagaragaye ku munsi w’ejo abwira abanyamakuru ba Bukedde ko izina rye ashaka kurigurisha ibihumbi birindwi z’Amadorari (7000$)hanyuma irindi ryitwa Mwami Manager naryo avuga ko arigurisha ibihumbi bitanu by’Amadorari.

Abdu Murasi yari yagiye gutabara umwana urwaye barimo gukorera uvugizi kuko akeneye Miliyoni 200 kugirango ajye kwivuza.

Abajijwe impamvu ashaka kuva mu muziki n’impamvu ashaka kugirisha izina rye bati cyangwa wananiwe ati “Ntago mvuye mu muziki ku nabi ahubwo hari ibindi nshaka kujyamo mbona bifite akamaro kuko sinshaka kuzageza igihe ngatangira kwiba Telephone”.

Abajijwe uwo ashaka kugurisha izina rye uwo ariwe avuga ko uwazana amafaranga nshaka uwo ariwe wese narimuha yakoramo amavuta yo kwisiga akayita izina ryanjye cyangwa yakoramo umugati cyangwa ikindi cyose ashaka”.

Bamwe mu banyamakuru bavuze ko Abdu Murasi ashobora kuba abeshya ari ugushaka uburyo yasubira mu itangazamakuru kuko muri Uganda iyo umaze igihe utavugwa mu itagazamakuru uzima abantu bakakwibagirwa kandi Abdu Murasi akaba ari umuntu wakoze izina cyane.

Gisele

47 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.