umu amakuru- Opinion:Ese RMC igiye kujya itegeka banyiri bitangazamakuru abo baha akazi cyangwa hari abo isuzugura ikima abo basabiye ikarita? | Umusingi

Opinion:Ese RMC igiye kujya itegeka banyiri bitangazamakuru abo baha akazi cyangwa hari abo isuzugura ikima abo basabiye ikarita?

Please enter banners and links.

Hari ibintu njya mbona cyangwa numva bikantangaza nk’umunyamakuru ibi byo byarandenze ariko ndumva bitazagarukira hafi kuko twe abanyamakuru tuvugira rubanda bishoboka bite ko natwe umuntu ashobora kuza akaturenganya tugaceceka?.

Hashize igihe ndimo gukurikirana akarengane kari mu itangazamakuru nk’ibaza uzakadukiza ko naho twajya kwibariza Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru ko nakibarije iki kibazo aho urwego rw’abanyamakuru bagira icyemezo kurusha inteko rusange?ku buryo bahindura ibyemezo byafashwe mu nteko rusange byo guhindura imyaka ikarita y’ubunyamakuru igomba kumara.

Ubundi urwego rutangira byavuzwe ko umunyamakuru azajya ahabwa ikarita asabiwe n’igitangazamakuru akorera akishyura ibihumbi 20.000Rfw ikamara imyaka 3 ariko ibyo byaje guhindurwa na RMC ibigira umwaka umwe ariko amafaranga akomeza ari ibihumbi 20.000Rfw.

Njye nkibaza ni gute umuntu umwe agira ikarita iriho imyaka 3 undi akagira iriho umwaka umwe kandi mwembi mwarishyuye amafaranga amwe?.

Ibyo bikiri aho ntago RMC ifite uburenganzira bwo kwimana ikarita ku bantu basabiwe n’igitangazamakuru cyeretse basanze mu bisabwa kugirango umuntu ahabwe ibyangombwa bituzuye ariko mu gihe ibisabwa byuzuye nta mpamvu yo kwimana ikarita.

Ibyo mperutse n’abasabiwe ariko urwego rw’abanyamakuru bakavuga ko basanze atari abanyamakuru kandi n’ubundi baba abanyamakuru bamaze guhabwa iyo karita.

Ibyo bakwiye kureba ni uko ibisabwa byuzuye byaba bituzuye bakabibamenyesha ariko mugihe byuzuye ahubwo bagatangira kuvuga ngo basanze atari abanyamakuru izo ntago ari inshingano zabo cyeretse niba bashaka kujya badutegeko abo dukoresha.

Ikindi cyantangaje giteye ubwoba ndetse cyerekana ko hari abantu bakora muri urwo rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)biha inshingano bagakora ibyo bishakiye nkaho ibyo bakora babikorera injiji ni gute ujya kugira inama abantu basabiwe ikarita akabagira inama ngo yo gutangiza ikinyamakuru cyabo ko uwabasabiye atazabona icyo abahemba?ibi nugukabya niyo waba ufite abagutumye kwimana ibyangombwa ntiwakora ibi ,ugatinyuka ukandika ngo inama twagiranye nabo mwasabiye ,inama mu bisabwa yanditse he ko mbere yo gutanga ikarita ubanza kugirana inama nabasabiwe?.

Njye mbona hari bamwe bashaka kwangisha abanyamakuru urwego rwabo kuko ntiwakorera abantu akarengane nkako ngo bakomeze bakunde urwo rwego cyangwa nawe ubayobora bakomeze bagukunde cyangwa bakwizere ,hari ibikwiye gukosorwa.

Perezida Kagame ahora abwira abantu kumenya uburenganzira bwabo bakabuharanira ushatse kubarenganya cyangwa kubaha service mbi babyanga ariko igitangaje ni uko abanyamakuru aribo bavugira rubanda nkabo ariko ubu bakaba aribo batangiye kurenganywa none bo bazavugirwa na nde?.

Niba hari inzego zishinzwe uru rwego zikwiye kongera zikareba imikorere yarwo kuko bashobora kuba ibi byose batabzi kandi ndumva nabo batakwishimira ko urwego bashinzwe rugira imikorere mibi.

Ikindi niyo waba uri umuyobozi ufitanye ibibazo n’umuntu runaka akaza gusaba service ntiwayimwima cyeretse ibyo ukora ari ibyawe ku giti cyawe ariko mu gihe ibyo ukora ari ibya rubanda uwo muntu wamuha ibyo yemerewe n’amategeko ibibazo byanyu mukazabikemurira ahandi.

Kuko ubimwimye kandi abyemererwa n’amategeko azakurega kuko abimwe ibyangombwa ntago bigeze bamenyeshwa ko hari ibyo batujuje bivuze ko ibisabwa bari babyujuje ariko babyimwa kubera impamvu 2 cyangwa 3 ,imwe kuko bashobora kuba barasabiwe n’umuntu ufitanye ibibazo n’ubitanga cyangwa hari uwasabiwe bafitanye ikibazo tutaramenya cyangwa ubitanga yumva ko akomeye agomba kubiha uwo ashatse akabyima uwo ashatse nta wamuvugaho bitewe n’uwamuhaye akazi nkuko njya numva bivugwa.

Ikindi ntago ari byiza guhora ashaka guhangana n’abanyamakuru nk’umuyobozi aba akwiye kubikora kiyobozi ukaba wahamagara umuntu mu biro akaganira n’umuntu ukamwumvisha ikibazo mu gihe gihari ariko kwicecekera ugahora umunyuraho ntunagire icyo umubwira byerekana ko wamusuzuguye ikibazo cye ntacyo kikubwiye.

Ikindi numva urwego nka ruriya rwakaba rukora ibintu rufitiye ibimenyetso bamwe mu bayobozi barwo badakwiye kwivanga mu buzima bw’abanyamakuru no kumva udutiku batazi iyo tuva ngo babigire ikibazo.

Birababaza kubona umuntu wakabaye ariwe ukurenganura ahubwo ariwe ukurenganya aribyo natangiye mvuga ko twari kuzibariza Perezida Kagame iyo cya kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru ariko nzi ko hari abandi bazumva iyi mikorere ko idakwiye muri uru Rwanda bakaza kuvugurura iyo mikorere abantu bagahabwa ibyo bemererwa n’amategeko abakora ibyo bagashaka ahandi babajyana.Reka nsoze kuko n’ibyinshi nakwandika ariko hari ibindi byinshi kandi abanyamakuru bavuga iyo bari kumwe bonyine  batishimiye nihagira ubishaka kubimenya tuzabibabwira.

Iki n’igiteerezo cyanjye uko numva ibintu bikwiye gukorwa cyangwa uko mbyumva nkuko n’undi afite uburenganzira bwo kwandika ibitekerezo bye akabigeza kuri rubanda bikabafasha kubaka sosiyete kuko njye numva akarengane twese dukwiye kukarwanya uko kaba kameze kose murakoze.

 

35 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.