Politike ya Africa iratangaje , Salva Kiir yazamuye umugore we mugisirikare amugira General.
— August 5, 2018Please enter banners and links.
Amakuru aturuka muri Sudan y’Epfo aravuga ko Salva Kiir Perezida w’icyo gihugu yagize Majo General umugore we witwa Mary Ayen.
Amakuru nkuko abigaragaza mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’icyo gihugu akaba n’umugaba mukuri w’ingabo za SPLA ariko ntago yavuze icyo umugore we azakora mu nshingano nshya yahawe.
Abandi bagore 2 bazamuwe mu ntere bavuye ku ipeti rya Brigadier bagirwa Major General ku itariki ya 27 ukwezi gushize.
Umuvugizi w’igisirikare cya SPLA witwa Lul Ruai Koang yatangarije Radio Tamazuj ko abagore 3 barimo n’umugore wa Perezida bazamuwe mu ntera ku rwego rwa General kuwa 27 ukwezi gushize.
Abazamuwe mu ntera baturutse muri Shield ya mbere na Shied ya kabiri muri SPLA bakaba barinjiye igisirikare mu mwaka wi 1983 bakaba bari muri batayo y’abagore babasirikare yitwa Katiba Banat.
N’ubwa mbere mu mateka y’icyo gihugu abagore kuzamurwa mu ntera mu gisirikare ku rwego rwa Major General.
Nyanki na Aluel nabo bazamuwe mu ntera bagirwa Major General umuvugizi akaba yavuze ko impamvu bazamuwe mu ntera ari uko bakoze cyane ku buryo bugaragara kurusha abandi.
Muri Africa hari ibihugu Perezida agera ku butegetsi ugasanga umuryango we wose atangiye kubaha akazi keza nko muri Uganda Perezida Museveni umuhungu we Muhoozi yazamuwe mu ntera vuba vuba ku buryo nawe amaze kugezwa ku ipeti rya Major General.
1,997 total views, 1 views today
3 Comments
Ntagitangaje kirimo.Ahubwo atabikoze cyaba ari igitangaza.Niyo politiki yacu nyine ubwo twarayemeye.iyi ni imperialism Nyerere ,Mandela,Nkurumah ,Kadhaffi basize bavuze .Africa,Africa ,Africa !!!!!
Ntagitangaje kirimo.Ahubwo atabikoze cyaba ari igitangaza.Niyo politiki yacu nyine ubwo twarayemeye.iyi ni imperialism Nyerere ,Mandela,Nkurumah ,Kadhaffi basize bavuze .Africa,Africa ,Africa !!!!!
Africa we !!!!