umu amakuru- Undi munyarwanda yafatiwe aho trinity Bus ziparika muri Uganda | Umusingi

Undi munyarwanda yafatiwe aho trinity Bus ziparika muri Uganda

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko hari undi munyarwanda wafashwe n’abantu bambaye imyambaro ya gisiviri ariko bafite imbunda ntoya zo mu bwoko bwa pisito bamujyana ahantu hatazwi.

Kuri uyu munsi Kuwa 3 Kanama 2018 nibwo ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa chimpreports cyatangaje inkuru ko hari umunyarwanda witwa Phillip Rwakibibi wakoraga akazi ko gupakira imizigo kuri Bus za trinity zijya I Goma .

Umwe mu babonye Rwakibibi afatwa ariko utavuzwe amazina ye yavuze ko Rwakibibi yagerageje kwirwanaho yanga gufatwa n’abo bantu bivugwa ko ari abari baturutse mu nzego zishinzwe umutekano ariko arushwa imbaraga baramujyana.

Umugore wa Rwakibibi witwa Jeanette akaba yemeje amakuru ko umugabo we yafashwe n’abantu batazwi biyita abinzego zishinzwe umutekano.

Jeanette yabwiye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko umugabo we yahamagawe n’umukiriya aho asanzwe akorera igihe bari kwa muganga Kabowa aho umugore yari yagiye kwitegura kubyara impanga agenda gutyo ntiyagarutse ahubwo yongeye kumva bamubwira ko umugabo we yafashwe n’abantu batazwi.

Umuryango wa Rwakibibi ukaba wamaze gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya polisi ya Old Kampala kugirango ishobore gukora iperereza.

Mu gihugu cya Uganda hamaze gufatirwayo abanyarwanda benshi barimo Rene Rutagungira ufunzwe n’abandi bagiye bafatirwayo bagafungwa abandi bagakubitwa.

Iki kinyamakuru cyashatse kubaza ushinzwe CMI muri Uganda witwa Brig Abel Kandiho ariko ababwira ko atari mu gihugu .Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda witwa Brig Richard Karemire yavuze ko ayo makuru ntacyo ayaziho.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano utari mwiza ariyo mpamvu bamwe mu banyarwanda bafatwa bacyekwaho kuba ba maneko ndetse no mu minsi ishize baherutse gukora umukwabu wo guhiga abanyarwanda bakozeho igisirikare hagafatwa umuntu umwe.

Muri uyu mwaka abakuru bibihugu bombi bahuriye mu gihugu cya Uganda kuganira ku mubano w’ibihugu byombi uburyo warushaho kuba mwiza kuko ibihugu byombi bimeze nk’abavandimwe,Abanyarwanda bari muri Uganda ni benshi cyane n’Abagande bari mu Rwanda ni benshi ku buryo byaba atari byiza hagize igituma umubano utaba mwiza.

67 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.