umu amakuru- Ntukihebe :Sifa wararaga ku muhanda mu Rwanda none aba Los Angeles muri Amerika akaba afite umugore w’umuzungu ,agiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru | Umusingi

Ntukihebe :Sifa wararaga ku muhanda mu Rwanda none aba Los Angeles muri Amerika akaba afite umugore w’umuzungu ,agiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru

Please enter banners and links.

Hari abantu bahura n’ubuzima bugoye bakiheba cyane bakumva ko ubuzima bwabo burangiye ariko umuhanzi Nshimyumuremyi uzwi ku mazina ya  Enric Sifa we siko abibona.

Enric Sifa n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  wavukiye Ryamanyoni ariko ababyeyi be bamaze kwitaba Imana akiri muto ahura n’ubuzima bukomeye kubera kubura ababyeyi atangira kujya ku muhanda nka Mayibobo nkuko bivugwa kuko nta wundi muntu wagombaga kumufasha gukomeza ubuzima.

Ageze mu buzima bwo ku muhanda afite nk’imyaka 6 atangira kujya ashaka abacuruzi mu isoko rya Kabarondo akamuhamagarira abakiriya bityo akamuha igiceri gutyo gutyo akabona ayo kurya amandazi no kureba agasobanuye (Filime)no kugura kole yikiyobyabwenge.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi nkuko gisanzwe kibagezaho amakuru nyayo cyashatse kubagezaho amakuru y’uyu muhanzi kuko n’umuhanzi ubu ukomeye kandi cyera yarahoze arara ku muhanda ari mayibobo ,ayo makuru ashobora gufasha abandi bumvaga ko bihebye bakumva ko ejo nabo bashobora kwisanga mu buzima bwiza cyane.

Enric Safi acuranga

Kuwa gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018 mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi muri hotel Chez Lando yavuze urugendo rwe rwamukuye kurara ku muhanda nka mayibobo ubu akaba aba mu mujyi uhenze muri Amerika ,mu mujyi umwe na Jay Z na Beyonce na Ramba uzwi mu gukina film zikunzwe cyane n’abandi baherwe muri Amerika.

Atangira avuga ku uzima bwe bwari buri mukaga akiri umwana muto arara mu ikarito ku muhanda ariko Imana iza kuhamukura inyuze mu bantu harimo uwitwa Rukara wacuruzaga I Kayonza n’umuhanzi witwa Dan Runyange.

Ari kumwe n’umugore we

Sifa avuga ko Rukara ariwe wamujyanye I Kayonza akajya amujyana mu isoko agahamagara abakiriya kugeza ubwo uwitwa Dan Runyange wacuruzaga amasaha aramujyana amuha akabaho ko gucuruza kariho amasaha yumva ateye imbere.

Icyo gihe Dan Runyange yajyaga ajya gusenga muri Reveration Church I Kayonza bakajya bajyana gutyo gutyo ariko akaba yari afite impano yo kuririmba akajya aririmba mu rusengero.

Abayobozi batangiye kujya bamutumira bakoresheje ibirori akajyayo akabaririmbira ariko n’abana yararanaga nabo ku muhanda yarabaririmbiraga bakamuha ibiceri akabona ayo kuugura kole no kurya ibidufu.

Umunsi umwe yumvise itangazo rya PSI Rwanda bashaka indirimbo yo kurwanya SIDA arayandika atangira kujya mu marushanwa ahera mu kagali ajya ku murenge ajya ku Karere no ku rwego rw’igihugu hose atsinda ahembwa ibihumbi Magana atatu yumva abaye umukire kuko ayo mafaranga yari menshi cyane.

Enric Sifa kugirango agree muri Amerika akaba ubu ari mu bahanzi bakomeye ndetse akaba ubu ari umucuruzi ukomeye ,Imana yamukuye ku muhanda inyuze mu mugore w’umuzungu wamubonye akamukunda akamubwira ko Imana imubwiye kumufasha bityo uwo muzungu ashaka umuntu ahongaho akamusemurira ariko uwo muntu wasemuraga yakoraga muri New Life Kayonza hanyuma asaba uwo muntu ko uwo mwana (Sifa)ubufasha bwe bwajya bunyura muri New Life.

Uko niko byagenze atangira gufashwa asubira mu ishuri ariga ariko agakomeza kuririmba kugeza ubwo bamujyanye muri Amerika mu ivugabutumwa no kuririmba atangira gushakira abana bo kumuhanda n’impfubyi.

Sifa avuga ko hari abana benshi bagera muri 200 yasabiye ubufasha muri New Life kuko yumvaga yagira icyo akora kuri bagenzi be baba mubuzima bubi bwo kumuhanda.

Uwo muzungu wamufashaga rero yaje kumujyana muri Amerika agumayo atangira kwiga ariho yahuriye n’umugore we ariko avuga ko byose abikesha gukora cyane no kugira ubwenge kuko abandi iyo bageze muri Amerika bumva ko birangiye bakiryamira ntibakore cyane ariko we arakora cyane bityo akaba agira inama abantu gukora cyane.

Enric Sifa afite imishinga myinshi nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Umusingi akaba yaravuze ko imwe mu mishanga ateganya gukora harimo gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yise St.Rose izina rya Mama we.

Sifa akomeza avuga ko ateganya kuba akademi k’abana bato akabubakira ikigo bazajya bigiramo ndetse bagatorezwamo n’ibindi byinshi ndetse tukaba twaramusanze arimo gukora umushinga wo gukora indirimbo ye nshya avuga ko izakorwa na Midie Saleh.

Hari byinshi yatubwiye tuzakomeza kubagezaho ariko akaba yaravuze impamvu yamuzanye mu Rwanda yashakaga kuzana umugore we kuhareba ndeste no kureba uburyo yakora imishinga ye ndetse akaba yarishimiye kuba yarasanze igihugu cyarateye imbere kandi nawe yifuza ko yatanga umusanzu we igihugu kigakomeza gutera imbere.

Enric Sifa ufite indirimbo nka Ingorafani ihindutse indege ,Sinjye Mwami,Stay here ,nindi nshya arimo gukora akaba yaravuze ko yifuza ko umuziki we wamera nka P.DD (Puffy Dady)cyangwa Jay Z kuko n’abahanzi kandi bafite ibindi bakora by’ubucuruzi.

Gusa Sifa avuga ko mu buzima bwe  yababajwe ni uko ibyo amaze kugeraho adafite umubyeyi yabyereka ati “Hari igihe mba ntekereza nti iyo ngira Mama cyangwa Papa nkamwubakira inzu cyangwa nkamugurira imodoka kuko ubu ibyo maze kugeraho n’ibyinshi ariko mfite umubyeyi nkabimwereka byanshimisha”.Mushobora kumukurikira kuri twitter @eniric Sifa no kuri Facebook Enric Sifa mukajya mukurikirana ibikorwa bye.

Yanditse na Gatera Stanley

2,451 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.