umu amakuru- Polisi y’Ubutaliyani yafatanye umugabo Miliyoni $2.34 wahoze ari icyegera cy’umuhungu wa Gaddafi | Umusingi

Polisi y’Ubutaliyani yafatanye umugabo Miliyoni $2.34 wahoze ari icyegera cy’umuhungu wa Gaddafi

Please enter banners and links.

Umugabo mu Butaliyani yafatanywe Miliyoni zirenga ebyiri z’amayero  $2.34 bamukeka ko ari iz’umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Libya Col.Gaddafi.

Mu mwaka wa 2010, Mutassim Gaddafi umuhungu wa Gaddafi wa kane yaguze amataje abiri ahenze cyane ndetse agura I garaje I Roma byose byaguzwe arenga Miliyoni eshanu z’amayero (5.5) bikaba byarakozwe mu rwego rwo guhishira imitungo y’umuryango wa Gaddafi yashakishwaga kubira ibyaha yaregwaga .

Col.Gaddafi

Polisi yo muri icyo gihugu ivuga ko mu mwaka wa 2011 uwo muhungu wa Gaddafi yapfuye ariko uwo mugabo wafashwe ndetse ariwe bakoreshaga kwakundi umuntu yanga kwiyandikaho imitungu akayandikaho undi muntu kugirango bitazamenyekana ko ari iye akabazwa aho yayikuye ,uwo wafashwe akaba yaragurishije iyo mitungo ku giciro cyo hasi cya Miliyoni ebyiri n’igice z’amayero.

Umugabo utavuzwe amazina ye wafashwe akaba ashinjwa ibyaha byo kwiyandikishaho imitungo itari iye ndetse no kwigwizaho amafaranga atari aye nkuko polisi ikomeza ivuga ko kuri Miliyoni ebyiri n’igice yatwayeho ibihumbi Magana atanu gusa andi bank irayafatira kuko yari yamaze kumenya amakuru ko amafaranga ari ayimitungo ya Gaddafi.

Col.Gaddafi yayoboye Libya guhera mu mwaka wa 1969 kugeza muri  2011 ubwo yiciwe mu gihugu cye yari yarateje imbere akaba yarishwe mu ntambara n’imvururu zari zishyigikiwe n’ibihugu bigize umuryango wa NATO harimo Ubufaransa n’ibindi bihugu.

Kuva Gaddafi yicwa icyo gihugu cyasubiye inyuma ndetse abaturage bakaba bicuza impamvu bashyigikiye intambara yo kumukuraho kuku kuva yicwa icyo gihugu gihora mu ntambara ndetse ubu kikaba cyaragizwe inzira y’abajya gushaka ubuzima I Burayi.

Abazungu bivugwa ko bagiriye ishyari Gaddafi kuko yashakaga guteza imbere Afurika no gushyiraho ifaranga rimwe rya Afurika basanga idorari rizata agaciro bahitamo kumurwanya baramwica n’abana be hasigara umwe gusa.

 

 

1,233 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.