umu amakuru- Opinion:Abanyafurika biyitirira ikipe y’Ubufaransa ko ari ikipe y’Afrika baribeshya cyane | Umusingi

Opinion:Abanyafurika biyitirira ikipe y’Ubufaransa ko ari ikipe y’Afrika baribeshya cyane

Please enter banners and links.

Hari ibintu byandakaje cyane ubwo nareba imikino y’igikombe cy’isi ejo kucyumweru kumva Abanyafurika baririmba ngo barafana ikipe y’Abafaransa ngo n’ikipe y’Abanyafurika bagenzi babo kandi ikipe z’Afurika zose zavuyemo mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.

Abakinnyi bakinira ikipe y’Ubufaransa n’abirabura ibyo ndabyemera ariko ntago bakiri Abanyafurika bafite ubwene gihugu bw’Ubufaransa ku bita abanyafurika n’ukwibeshya cyane.

Byatumye ntekereza ko dufite ikibazo gikomeye niba tucyumva ko tudakwiye gukora ibishoboka byose ngo duteze imbere ikipe zacu muri Afurika tugatangira kumva ko izifite abakinnyi benshi babirabura arizo zihagarariye Africa ari ukwibeshya cyane.

Abenshi ndubuka batangiye bafana Nigeria ,Senegal na Egypt nizindi z’Afurika uko zari ikipe eshanu ariko zose zimaze kuvamo nibwo batangiye ukumva abantu baratangiye ngo ubu nsigaye mfana Ubufaransa kubera ariyo kipe isigayemo abaribura benshi nk’ibaza niba ari ikibazo cyo gufana ubwoko cyangwa ari ugufana umupira cyangwa umugabane?.

Iyo myumvire njye uko mbyumva ituma tudashyiramo imbaraga mu makipe yacu bwite tugatangira kwiyitirira ayabandi kuko ikipe yatwaye igikombe n’ikipe y’Abafaransa n’ubwo ari abirabura ariko n’Abafaransa ntago ari Abanyafurika nkuko bamwe bayitirira Afurika.

Wenda cyera bamwe muri bo bari Abanyafurika ariko kubera imibereho ku isi biba ngombwa ko bajya kuba I Burayi babona ubwene gihugu baba bavuye ku bunyafurika baba abenegihugu barimo bitewe n’uko amategeko abibemerera.

Ahubwo numvaga hari abandi bari bafite igitekerezo cyiza bavuga ko Africa ikwiye kujya iguma abakinnyi bayo bato n’iyo bajya gukinira hanze ariko ikabakomeza ibindi bihugu ntibibatware kuko birabatwara bikabaha ubwene gihugu bakabiha ibikombe by’isi kuko byagaragaye ko n’ubwo Abafaransa bishimiye intsinzi y’igikombe cy’isi bagihawe n’abirabura bafite inkomoko muri Africa.

Njye numva abishyize hamwe nta cyabananira ,ibihugu byacu niba bishaka nabyo ko igikombe cy’isi kiza muri Africa nibatangire nonaha bige amayeri yo kurwanya abazungu ku buryo abakinnyi bacu bajya bakinira ibihugu byabo nabyo bigatwara ibikombe ariko hatabayeho amayeri yo guhindura imyumvire no gushyiraho ingamba zikomeye bizagorana kubona igikombe cy’isi kiza muri Africa.

Ikipe zacu ubona zierageza nk’ubu ikipe ya Egypt yahabwaga amahirwe yo kugera kure ariko niyo yabimburiye izindi gutaha ukibaza amaherezo yacu muri iyi mikino akakuyobera ,tuziyitirira ibindi bihugu kugeza ryari?.

Ibaze iyo Nigeria cyangwa Senegal cyangwa Egypt ikina n’ikipe y’Abafaransa ni nde wari gufana ikipe y’Abafaransa ari umunyafurika?icyo nzi ni uko buri munyafurika wese aho ari ku isi yari gufana ikipe ya Africa nta n’uwari buvuge ngo ikipe y’Abafaransa n’ikipe ya Africa.

Iki gitekerezo cyanjye kigamije gushishikariza buri munyafurika gukunda igihugu cye kabone n’iyo amahirwe yaza ariko ukibuka ku ivuko ko ariho hambere ushyira kumutima aho gukinira abanyamahanga ukabahesha ishema kandi n’abayobozi bakuru bakwiye kureba uburyo bakwiye kumenya ko abazungu ataribo buri gihe bazahora baza imbere n’ubwo baturusha amafaranga.Birasaba ibintu byinshi kugirango igikombe cy’isi kize muri Africa ariko wenda bitewe n’imiyoborere myiza u Rwanda umunsi umwe ruzagitwara.

Sindibujye muri byinshi kuko usanga muri Africa ruswa iri mubyica umupira wacu n’imyumvire ko hanze ariho heza,n’ibindi byinshi cyane ntashaka kurondora gusa navuga ko Afurika dukwiye natwe kumva ko dushoboye kandi birashoboka.

Nawe andika igitekerezo cyawe uko ubyumva kuko iyo abantu batanze ibitekerezo byabo ukuri kuramenyekana kandi n’umuco mwiza wo kwandika no gusoma.

 

879 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.