umu amakuru- Polisi ya Uganda yahuye n’ibihe bigoye ubwo yashakaga gufata Depite Bobi Wine ariko abaturage bakayirusha imbara bakamujyana (Vidio) | Umusingi

Polisi ya Uganda yahuye n’ibihe bigoye ubwo yashakaga gufata Depite Bobi Wine ariko abaturage bakayirusha imbara bakamujyana (Vidio)

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu mu gihugu cya Uganda hazindukiye imyigaragambyo yo kwamagana imisoro yashyizwe ku bacuruza mobilemoney ndetse no ku mbugankoranyambaga ikaba yari iyobowe n’umudepite akaba n’umuhanzi Bobi Wine ariko polisi ikaba yagerageje kumufata ariko abaturage bayibera ibamba baramuterura baramwirukankana.

Bobi Wine yari yabwiye abaturage ko imyigaragambyo itagamije kugira ibyo yangiza ari imyigaragambyo y’amahoro ariko bayitangiye kugenda mu mujyi hagati polisi irabafata ariko abaturage barusha polisi imbaraga igerageza gukoresha amasasu n’ibyuka biryana mu maso ariko biba ibyubusa baramutwara.

Bobi Wine yabonye abaturage bamushyigikiye ndetse bamukuye mu maboko ya polisi ariruka ajya muri gare ahagarara hejuru ya taxi abwira abaturage ati “Iki gihugu n’icyacu ntago dukwiye gukandamizwa badushyiriraho imisoro itubangamiye kubera iyo mpamvu uwo musoro turawanze”.

Bobi Wine polisi yakomeje kumukurikirana muri gare igiye kumufata ariruka yurira eteje abaturage benshi bazengurutse inzu ndetse barwanya polisi ndetse na Bobi Wine akaba yabwiye polisi ati simbarwanya ahubwo ndimo kubavuganira kuko namwe ndabizi ko mutishimye ndetse ndavuganira ababyeyi banyu baba mucyaro.

Bobi Wine yagiraga gutya agahindura imyenda kuko bakoraga imyigaragambyo bambaye imyenda y’umutuku akambara ingofero n’ijaketi y’umukara akiyoberanya akanyura mu baturage benshi akaba arabasize kugeza ubwo yirutse mu Mujyi hagati n’abaturage bamwirukaho bavuza induru na moto nyinshi agera aho afata akamoto ajya mu Nteko ishingamategeko ajya gusobanurira Inteko impamvu yari yagiye mu myigaragambyo.

 

99 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.