umu amakuru- Opinion:Ni nde utera inkunga umushinga witwa Meet the press ngo ahe agaciro umunyamakuru uhabwa ikirayi kimwe na Bruchete imwe na Byeri imwe? | Umusingi

Opinion:Ni nde utera inkunga umushinga witwa Meet the press ngo ahe agaciro umunyamakuru uhabwa ikirayi kimwe na Bruchete imwe na Byeri imwe?

Please enter banners and links.

Njye nk’umuyobozi w’ikinyamakuru kandi nk’umunyamakuru wandika hashize iminsi hari ibintu mbona mu itangazamakuru nkumva bidashimishije ndetse birimo agasuzuguro aho umunyamakuru ahamagarwa akareka ibyo yakoraga akaza mu nama y’umushinga tutaramenya abawutera inkunga witwa Meet the Press inama zibera mu cyumba cy’inama cya RMC .

Izo maze kujyamo ebyiri nabonye nyuma y’inama buri bunyamakuru bamuha agapapuro kamwemerera kujya gufata ikirayi kimwe na Bruchete imwe n’icupa imwe ya byeri cyangwa Fanta 2.

Byatumye nibaza niba ari umushinga ufite abaterankunga batera inkunga inama z’abanyamakuru kugirango babahe icyo kirayi na Bruchete imwe na byeri imwe nsanga abo bantu baba basuzuguye bikomeye umwuga dukunda aribyo byatumye nshaka kubagaragariza ko bitadushimishije kuko hari abandi benshi barakaye ariko badafite uko babivuga.

Mu by’ukuri niba ari umushinga ugomba kuba ufite abatera nkunga kuko ndibaza ko amafaranga baguriramo abanyamakuru ibyo navuze haruguru ntago ava mu mufuka w’umuntu umwe runaka cyangwa wenda ashobora kuba akunda itangazamakuru akumva yabikora muri ubwo buryo ariko nibyiza ko bimenyekana abanyamakuru bakamenya ko niba ari runaka ari igitekerezo cye kidafite umutera nkunga ibyo birumvikana.

Ariko niba ari umushinga wizwe n’abantu bakawushakira inkunga ndumva mu nyigo hatarimo ko umunyamakuru azajya ava mu nama akajya gufata icyo kirayi kimwe na Brushete imwe na byeri imwe kuko uwakoze umushinga yagateganyije ushaka kujya kunywera mu kandi kabiri byagenda bite?.

Ubwo nandikaga iki gitekerezo cyanjye hari bagenzi banjye twaganiraga bifuza gutangiza icyo bise team fight meet the press kuko basanga ibyo ikora bitandukanye n’izona ndetse harimo gusuzugura abanyamakuru.

Ubundi bamwe mu bayobozi b’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC badusobanuriye ko ari gahunda yo kujya bazana abantu baturutse mu nzego zitandukanye cyane cyane mu gihe cy’amatora y’Abadepite bakaganira n’itangazamakuru ku ngingo zitandukanye ,icyo gitekerezo twarakishimiye cyane ariko nyuma yo guha abanyamakuru ibyo natangiye mvuga bigayitse n’undi wese uri bubyumva arumva ko ari ugusuzugura abanyamakuru ,abateguye bo bungukira he?.

Ese nabo bafata iyo burushete imwe n’ikirayi na byeri imwe cyangwa bo baba bafite umuvinyo?,ibyo ribyo byose imyaka ibaye myinshi dukwiye kwamagana abantu basuzugura umunyamakuru cyangwa ababagira ibishoro ugasanga bakora imishinga ya baringa bamara kubona amafaranga bakabura cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo basabiye amafaranga.

Inzego zishinzwe itangazamakuru zitandukanye RGB ,MINALOC,n’izindi zitandukanye zikwiye gushakisha vuba abantu bakora ibintu nk’ibyo byo guszuguza abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusanga bakababuza.

Ikindi ni uko baba bazi ko gahunda zabo zanyuzemo bakumva ko imishinga itandukanye mu itangazamakuru nta ngaruka igira yatuma bakurikiranwa  bityo bagakora ibyo bishakiye kandi bamwe ugasanga aribo bayoboye zimwe mu nzego zishinzwe itangazamakuru aho gukora imishinga ifasha abanyamakuru gutera imbere ahubwo bakayikora bafite imibare y’ibyo bo bazunguka.

Mu gusoza njye numvaga Meet the press ari ukujya bazana abantu mu nzego zitandukanye cyangwa bafite ibikorwa bakora bashaka ko itangazamakuru ribomenya nkuko hari ubwo bazanye uhagarariye urwego rw’Inama y’abagore ku rwego rw’igihugu akumva ibitekerezo by’abanyamakuru ku ruhare rw’umugore mu gihe cy’amatora.

Numvaga bagomba no kuzana abagore babadepite bakaganira n’abanyamakuru cyangwa n’izindi nzego kuko umushinga nimwiza ni uko gusa ukorwa mu buryo busuzuguza abanyamakuru ariko ubundi nta kibazo.

Iki n’igitekerezo cyanjye numvaga ari ngombwa kubyandikaho kuko ndabizi bamwe baraza kurakara ariko bihangane kuko ukuri kurababaza,icyo ngamije ni uko bakora ibyo bakora mu buryo bwiza butarimo agasuzuguro kuko uyu n’umwuga nk’iyindi yose kandi haramutse hari undi ufite igitekerezo ashobora kwandika nawe ibitekerezo bye tukabitambutsa.

Nibyiza kandi kuvuga ibitagenda neza bituma umenya abagenerwabikorwa bawe niba ibyo ukora bibashimisha cyangwa bitabashimisha bityo wakumva hari ibyo banenga ugahindura imikorere kandi iyo bigenze neza nabwo tujye dushima.

85 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.