umu amakuru- Ubanza mu Mashyaka byakomeye noneho ntabyo kwishyirahamwe buri shyaka rirashaka intebe mu Nteko ishingamategeko | Umusingi

Ubanza mu Mashyaka byakomeye noneho ntabyo kwishyirahamwe buri shyaka rirashaka intebe mu Nteko ishingamategeko

Please enter banners and links.

Iminsi iragenda isatira itariki y’amatora y’Abadepite mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2018 ariko buri shyaka rirakora ibishoboka byose kugirango rigire abanyamuryango baryo bari mu Nteko Ishingamategeko y’uRwanda.

Amashyaka atandukanye arimo gutora abazarihagararira bityo rikabakorera igikorwa cyo kubamamaza bityo abazatsinda bakinjira mu Ntebe z’ibyubahiro mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda ariko ikigaragara ni uko kugera muri iyo ntebe ubikorera.

Mu matora y’umukuru w’Igihugu hari amashyaka ashyigikira FPR Inkotanyi muriyo harimo PSD ,PPC ,PL n’andi atandukanye ariko kuri ubu ibintu bishobora kuba byakomeye kubera ko buri Shyaka mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi rigomba gushaka abayoboke bazarihagararira mu Nteko Ishingamategeko.

Ishyaka rya Green Party riharanira ibidukikije na Demokarasi ku ikubitiro ryemeje abantu 55 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ,ubu Umuryango FPR Inkotanyi nayo yemeje urutonde rw’abakandida 70 bazawuhagararira mu matora kimwe na PSD nayo yemeje 80 ikaba itazifatanya na FPR nkuko mu matora y’umukuru byagenze.

Biro ya FPR itora abakandida bazayihagararira

Mu isesengura Ikinyamakuru cyakoze ni uko Ishyaka PPC naryo rikunze kwifatanya na FPR ubu bivugwa ko ritizafatanya na FPR Inkotanyi izashaka amajwi ukwaryo na PSD izashakisha amajwi y’abayoboke bayo bazayihagararira mu matora.

Inama ya biro politike ya Green Party itora abazahagararira Ishyaka mu matora y’Abadepite

Mu Rwanda hari Amashyaka menshi ariko abantu biteze kubona imikorere yayo mbere y’amatora kuko baba bagomba kwiyamamaza bakavuga ibyo bazakorera abaturage kugirango niba uziyamamaza ahagarariye Green Party n’uwo muri FPR cyangwa PSD cyangwa undi wese uzaba yemerewe n’Ishyaka aturukamo agomba kubwira abaturage azaba yiyamamarije kuyobora ibyo azabakorera kurusha abandi kugirango abaturage nibumva ufite gahunda nziza kurusha abandi niwe uzatorwa ajye kwicara mu Ntebe y’icyubahiro.

N’ubwo Amashyaka atandukanye arimo kwitegura kujya mu matora hari ikintu Amashyaka menshi atajya aha agaciro kandi ari ingenzi aho amwe muriyo atajya yita mu kumenyekanisha gahunda zayo mu itangazamakuru ariko FPR Inkotanyi na Green Party usanga aribo bagerageza guhamagara itangazamakuru bakavuga gahunda zayo abandi nta wamenya niba ari ukutamenya akamaro k’itangazamakuru niba ari ukutagira amafaranga ahagije nta wamenya.

Hari umwe mu baturage waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Niteguye kubona abantu batandukanye baza kwiyamamaza hano iwacu kuko bagomba kutubwira ibyo bazadukorera n’ubwo abenshi tubabona mu itorwa tukongera kubabona habaye andi matora”.

Muri buri shyaka abatiranijwe agomba kuvuga ibikorwa bye kugirango amenyekane ,utazahaguruka ngo avuge amenyekane kuko umuturage kuguha ijwi rye ni uko ugomba kuba uvuga akakumva ukamwumvisha ko naramuka agutoye uzagira icyo umukorera.

Bamwe bari Abadepite ntibagaragaye ku rutonde rw’abaziyamamaza bakaba batangiye guhangayika kubera ko ifaranga bahembwaga bagiye kukabura .

81 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.