umu amakuru- Itohoza:Perezida Kabila yamaze kugura Jean Pierre Bemba mu mugambi mushya wo kuguma kubutegetsi. | Umusingi

Itohoza:Perezida Kabila yamaze kugura Jean Pierre Bemba mu mugambi mushya wo kuguma kubutegetsi.

Please enter banners and links.

Abantu benshi baziko Jean Pierre Bemba uherutse gufungurwa ariwe ugiye gusimbura Perezida Kabila ariko barimo kwibeshya kuko amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ni uko Perezida Kabila abifashijwemo na Perezida Museveni bashaka kurwanya Katumbi bityo bumvikana ko bagomba kumvikana na Jean Pierre Bemba uherutse gufungurwa bakamuha icyo ashaka amajwi akazayaha Perezida Kabila.

Nkuko umuntu uri mu butegetsi imbere kwa Perezida Kabila utashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko uwo ari umugambi urimo kunozwa ndetse na Bemba yamaze kwemera kandi abantu benshi baramukunda ndetse biteguye kumushyigikira.

Amakuru atugeraho akomeza avuga ko ibihugu byinshi birimo gushaka uwo bishyigikira bimwe birimo gushyigikira Katumbi ibindi nabyo bigashaka gushyigikira Jean Pierre Bemba n’ibindi bigashyigikira Perezida Kabila kuguma kubutegetsi.

Katumbi nawe kubera abantu bamuziho ubukire ndetse akaba akoresha amafaranga menshi kugirango ashake abayoboke bakomeye bazamushyigikira akaba ndetse amaze iminsi agenda mu bihugu bitandukanye ariko bimwe mu bihugu ajyamo hakaba hari abakuru b’ibihugu batabyishimiye bakaba batazamushyigikira.

Mu bihugu tumaze kumenya bishobora kuba bishyigikiye Kabila kuguma kubutegetsi harimo igihugu cya Uganda na Sudan ya Bashiir kandi ibyo bihugu byombi bikaba bifite abaperezida bamaze imyaka myinshi kubutegetsi.

Perezida Kabila ibumoso hagati Katumbi na Jean Pierre Bemba

Jean Pierre Bemba

Ikinyamakuru Umusingi kiracyatohoza icyo Jean Pierre Bemba yaba yarasabye ku buryo kirimo gushakwa kugirango azashyigikire Perezida Kabila agume kubutegetsi ariko abantu bacu baduha amakuru batwemereye ko bazakitubwira mu minsi iri imbere natwe tukazakibagezaho.

Amatora muri Congo akaba ateganyijwe mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ariko bikaba bivugwa ko hari abakuru b’ibihugu batandukanye bashyigikiye Perezida mugenzi wabo kugirango aguma ku ntebe nkuko nabo bamazeho imyaka myinshi.

N’ubwo bimeze bityo andi makuru aturuka muri DR.Congo aravuga ko Perezida Kabila ibyo arimo byose bishobora kutamukundira kubera ko Abadepite muri Congo bamaze gutora itegeko rimugira Sinateri ubuzima bwe bwose bityo bakaba bavuga ko atazemererwa no kwiyamamaza.

Ikindi ni uko amakuru avuga ko umushinjacyaha mu rukiko rw’Irahe aho Bemba yari afungiye yakamejeje ashaka ko yongera agafatwa agafungwa kuko hari ibindi byaha aregwa ariko bikaba bivugwa ko ari umugambi wo gushaka kumunaniza kwiyamamaza.

Amakuru akavuga ko ibihugu tutaramenya neza biri inyuma y’uyu mugambi wo kumunaniza kwiyamamaza bizawugeraho ariko biramutse biwugezeho agafatwa mbere y’amatora amahirwe yaba asigaranye Katumbi ko ariwe waba Perezida wa DR.Congo kuko icyo gihe Kabila aramutse atemerewe kwiyamamaza na Bemba agasubizwa mu nkiko ubwo Katumbi yaba atsinze.

Gusa amakuru ateye ubwoba n’uburyo Perezida Kabila n’abambari be barimo gutegura imitwe y’inyeshyamba myinshi kugirango iteze umutekano mucye muri icyo gihugu kugirango byice amatora Kabila akomeze ayobore.

Kabila n’ubundi amaze imyaka irenga 2 yose kandi manda ye yararangiye bikaba bivugwa ko ashaka gukomeza kuyobora kubera ko iriya ntebe kuyivaho kubushake bigoranye.

Rwego Tony

1,594 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.