umu amakuru- Ibishya byazuwe ku rupfu rwa Kaweesi biteye ubwoba,Makanika wafotoye abamwishe bamuciyeho umutwe | Umusingi

Ibishya byazuwe ku rupfu rwa Kaweesi biteye ubwoba,Makanika wafotoye abamwishe bamuciyeho umutwe

Please enter banners and links.

Hari amakuru yatahuwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda aho umwe muri ba makanika babiri bafotoye abishe Andrew Felix Kaweesi nyuma bagakurikirana abo bamakanika umwe bakamufatira Mbale bakamutemaho umutwe bamujugunya Masaka.

Ikinyamakuru cya Bukedde dukesha iyi nkuru uyu munsi Kuwa 27 Kamena 2018 cyanditse inkuru kivuga ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Harrier yari yapfiriye hafi yaho biciye Kaweesi abo bamakanika bakaba bari bazindutse bagiye kuyikanika aribwo babonye abantu barasa Kaweesi barabafotora.

Abishe Kaweesi babonye ko bamakanika babafotoye nyuma batangira kubahiga kumenya abo aribo ariko kubera ko polisi yari yashyizeho Miliyoni 100 ku muntu wese uzatanga amakuru afatika ku bantu bishe Kaweesi abo bahungu babiri bahise bajya kuri polisi kuvuga ko bafite amakuru y’abantu bishe Andrew Felix Kaweesi.

Bamaze kugera kuri polisi babatwaye muri hotel kurya ndetse no kubarindira umutekano ariko aba basore batangajwe no kubona batangiye guhatwa ibibazo ndetse no gukubitwa birabayobera kandi Telephone zabo bari bazibatse.

Umwe muri abo basore (Makanika)bakundaga kwita Mukwasi bakoreraga mu igaraje ahitwa Kabowa – Ndeeba yaje gutoroka ajya kwihisha iwabo iyo za Mbale kuko nikure cyane uvuye Kampala ariko kubera ko umugambi wo kwica Kaweesi irimo abapolisi kandi bari bafashe imyirondo yabo abishe Kaweesi bafashe umwirondoro wa Mukwasi baramuhiga bamusanga iwabo baramwica bamukaseho umutwe bamujyana Masaka niho bamujugunye ari naho basanze umurambo we.

Undi mugenzi we yakomeje gutotezwa bikomeye ariko ntiyicwa ubu akaba ari mu maboko ya CMI ariwe wayihaye amakuru uko byagenze ndetse avuga ko Telephone zabo zariho amafoto y’abantu bishe Kaweesi zifitwe na polisi.

Iki kinyamakuru kikaba kiba kivuga ko inzego z’umutekano zagiye gusaka urugo rw’umwe mu bapolisi bakomeye bafashwe utavuzwe izina rye bazisanga iwe mu rugo ariko amafoto yarasibwemo.

Biravugwa ko polisi yafashe izo Telephone igakoresha ikoranabuhanga amafoto yasibwe akaba yongeye akagaruka ubu CMI ikaba iyafite ndetse harimo n’abandi bantu batarafatwa.

Uyu mugenzi wa Mukwasi bivugwa ko ariwe uzakoreshwa nk’umutangabuhamya mu rukiko rw’abishe Andrew Felix Kaweesi kandi abivuga neza uko byatangiye kuko babirebaga bari ku modoka bari baje gukanika n’uburyo umuntu bakeka ko ari Kitagenda wari utwaye moto imwe yajyaga kwa Kaweesi mbereho gato yo kumwica bakavugana n’abamwe mu bapolisi akongera akagenda byose bakaba barabifotoye bakoresheje Telephone.

419 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.