umu amakuru- Rubavu:Inyama z’ihene zabuze muri firigo kwa Bishop Harerimana umukozi aterwa icyuma mu nda cyangwa arakitera? | Umusingi

Rubavu:Inyama z’ihene zabuze muri firigo kwa Bishop Harerimana umukozi aterwa icyuma mu nda cyangwa arakitera?

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi  aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko mu rugo rwa Bishop Harerimana Bosco Kuwa 20 Gicurasi 2018 habuze iyama y’ihene yari muri firigo iteza ikibazo aho zagiye, hashinjwa umukozi wo murugo bimuviramo guterwa icyuma cyangwa akaba ariwe wakiteye.

Umukozi wakoraga mu rugo rwa Bishop Harerimana Bosco witwa Ntawuzuwarera Peter umukozi mugenzi we umurwaje mu bitaro bya Gisenyi ashinja abo kwa Bishop Harerimana ko aribo bateye mugenzi we icyuma.

Avugana n’Ikinyamakuru Umusingi kuri Telephone Kuwa 21 Kamea 2018 yavuze uko byageze kugirango Ntawuzuwarera aterwe icyuma.

Ninshinzimana Robert avuga ko yahamagawe na Perezida w’Ishyirahamwe rishinzwe abakozi bo mu rugo ababwira ko mugenzi wabo yagize ikibazo bajye kucyumva bagezeyo bababwira ko hari ihene babaze bayishyira muri firigo iyo hene irabura babaza Ntawuzuwarera Peter akavuga ko atazi aho izo nyama z’ihene zaburiye kandi akavuga ko yazibonye bazishyira muri firigo.

Ninshinzimana Robert avuga ko babigiyemo na Bishop Harerimana n’umugore we birangira bumvikanye ko umukozi wabakoreraga bamutwara akamuvira mu gipangu ariko ayo yagombaga guhembwa bayamukata kubera inyama yabuze ngo n’ikiro cya kawunga.

Robert akomeza avuga ko bamaze kumvikana babwiye Ntawuzuwarera kujya kuzana imyenda ye bakagenda ajya mu gikari ariko atindayo bo bicaye ku rubaraza rw’inzu bagiye kumva haza umuntu uvuga ngo Peter noneho ariyahuye.

Peter Ntawuzuwarera yerekana aho yatewe icyuma 

Bishop Bosco Harerimana

Bagiye biruka bahuruye baziko yishyizemo umuozi basanga arambaraye hasi amaraso yiruka adashobora no kuvuga.

Mu gikari aho yagiye kuzana imyenda ye abo ku ruhande rwa Peter watewe icyuma nkuko Robert abivuga ngo hari hariyo abandi basore babiri harimo uwitwa Moise wafashwe agafungwa ariko akarekurwa hatabayeho kuburana.

Robert Ninshinzimana ashinja abo basore kuba aribo bamuteye icyuma kuko ngo uwatewe icyuma aaze kugarura ubwenge ariko yamubwiye ndetse akavuga ko babanje kumufungirana mu nzu iminsi itatu yose.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Bishop Harerimana Bosco ibivugwa ko umukozi witwa Ntawuzuwarera Peter yaba yaratewe icyuma mu rugo rwe maze abanza kubaza uwaduhaye ayo makuru tumubwira ko atari ngombwa kubamubwira akomeza kutubaza aho dukorera maze arangije ati “Mujye kubaza polisi cyangwa ubushinjacyaha niba bakurikiranye iyo dosiye”.

Kuki Bisop Harerimana Bosco yanze gusobanurira Ikinyamakuru Umusingi uko byagenze ahubwo akihutira kuvuga ko habazwa polisi n’ubushinjacyaha?ese yizeye iki?ko ashinjwa umuntu guterwa icyuma mu rugo rwe.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 26 Kamena 2018 cyabajije Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi kuri Telephone ye igendanwa maze atubwira ko iyo dosiye bayigejeje mu maboko y’ubushinjacyaha aribwo tubaza.

Impamvu umuvugizi wa RIB yabajijwe ni uko bashinja ababa barateye Peter icyuma bafunguwe bataburanye ati “Ibyo mwabaza Ubushinjacyaha nibwo bufite dosiye”.

Kuwa 27 Kamena 2018 Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Augiste kuri Telephone ye igendanwa impamvu abashinjwa gutera umuntu icyuma barekuwe bataburanishijwe maze agira ati “Mu mategeko ibyo biremewe bitewe n’uwakurikiranye dosiye ndetse n’uburyo iteye ashobora kurekura ushinjwa by’agateganyo atariwe abanza kujya mu rukiko”.

Kuwa 26 Kamena 2018 Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Perezida wa CENDIcK y’abakozi bo mu rugo ari nayo yatanze Ntawuzuwarera Peter maze Rutayisire Wallars avuga ko atazi niba Peter yaratewe icyuma cyangwa yarakiteye nkuko hari abavuga ko yiteye icyuma ariko avuga ko yagiye kwa Bishop Harerimana kugirango bakemure ikibazo cy’umukozi yabahaye kuko yarahembeshaga ariko banze kumuhemba nibwo hautse ikibazo cy’inyama y’ihene yabuze.

Rutayisire agira ati “Ifungurwa ry’uwitwa Moise wari wafashwe ryo sinamenya ibyaryo ariko gusa ni uko twamaze gukemura ikibazo Bishop Harerimana atubwiye ko dutwara Peter amafaranga yagombaga guhembwa kubera inyama zabuze azayakatwa akadusaba kumutwara akamuvira mu rupangu mu gihe dutegereje twicaye ku rubaraza yagiye kuzana imyenda ye hashize umwanya tubona yatinze nibwo haje umuntu ati Ntawuzuwarera Peter ariyahuye turiruka dusanga aryamye mu muvu w’amaraso mu muryango adashobora no kuvuga ariko sinahamya ko yakiteye cyangwa yagitewe kuko ntago tuzi abari kumwe nawe nibo babizi”.

Ntawuzuwarera Peter ntago twashoboye kumuvugisha kubera atabashaga kuvuga ariko uwari umurwaje niwe wari ufite uburenganzira  bwo kumuvugira ndetse Kuwa 26 Kamena 2018 Ikinyamakuru Umusingi twashatse kuvugana na muganga kugirango  atubwire niba barashoboye kumenya uwamuteye icyuma cyangwa se ariwe wakiteye nkuko hari amwe mu makuru avuga ko yaba ariwe witeye icyuma.

Turacyakurikirana andi makuru ndetse twifuza kuzabagezaho ibyo Muganga wamuvuye icyo azatubwira n’andi mashya tuzamenya tuzayabagezaho.

Gatera Stanley

 

 

163 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.