umu amakuru- Umunyamakuru Muzehe Gakuru yakoze impanuka ikomeye yatumye agiye kubagwa mu mutwe nyuma yo kuvira mu bwonko | Umusingi

Umunyamakuru Muzehe Gakuru yakoze impanuka ikomeye yatumye agiye kubagwa mu mutwe nyuma yo kuvira mu bwonko

Please enter banners and links.

Muzehe Gakuru ni umunyamakuru wamamaye cyane mu Rwanda, akaba yaramenyekanye ku maradiyo anyuranye nka Flash Fm na Radio One aho yagiye akora ibiganiro bikamamara. Kuri ubu amerewe nabi nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye i Nyamata kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018.

Nyuma yo kubona ko i Kanombe bigoranye uyu munyamakuru yajyanywe muri CHUK ari naho ari magingo aya. Nyuma yo kumunyuza mu cyuma bagasanga yagize ikibazo cyo kuvira mu bwonko, uyu munyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bahise bemeza ko agomba kubagwa mu mutwe kugira ngo habashe guhagarika uku kuva gukunze guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Muzehe Gakuru kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga ariko mu by’ukuri amakuru atugeragi avuga ko amerewe nabi cyane dore ko ubusanzwe kuvira mu mutwe ari ikibazo kinini gikomeye.

Source:Inyarwanda

93 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.