umu amakuru- Umwana yafashe nyina asambana n’undi mugabo atwara imyambaro yabo abakingirana mu nzu ahuruza ubuyobozi | Umusingi

Umwana yafashe nyina asambana n’undi mugabo atwara imyambaro yabo abakingirana mu nzu ahuruza ubuyobozi

Please enter banners and links.

Umwana w’umuhungu witwa Sam yafashe nyina asambana n’undi mugabo mu gihugu cya Uganda afata n’imyambaro yabo abakingirana mu nzu ahuruza abayobozi n’abaturage amushinja kuzana abasambane mu nzu kandi azi ko ahari nta tinye ko umwana abumva.

Umwana abwira abaturage ati “Ndambiwe kubona mama ahindura abagabo nk’uhindura imyambaro ndabirambiwe kuki atajya gusambanira iyo hirya aho ntareba .Iyi n’inzu Papa yansigiye ariko ndambiwe kubona Mama azana abasambane be mu nzu ntatinye ko mpari ntagire isoni ndarushye ndarushye ndarushye ndumva iyi nzu nayitwika”.

Nyina wa Sam n’umusambane we bagiye mu idirishya batangira gutongana na Sam bamusaba kubaha imyambaro yabo yari yafashe kandi yabakingiranye.

Nyina wa Sam yavuze ko urugo ari urwe umugabo we yapfuye akamusigira inzu agomba kuzana uwo ashaka kugiango abone icyo kurya.

Yagize ati “Wa mwana we nibyariye niwowe urimo kunsebya gutyo mu bantu?mfite uburenganzira bwo kuzana umugabo nshaka kuko iyi n’inzu umugabo wanjye yansigiye kandi ndaguciye ntukiri umwana wanjye”.

Umwana yabwiye nyina ko atongera kwinjira mu nzu se yamusigiye ariko na nyina wa Sam akavuga ko ari umugabo we wayimusigiye.

Umuyobozi waho byabereye yaraje yinginga Sam amusaba urufunguzo rw’inzu abanza kwanga kurumuha ariko ageze aho ararumuha amusaba n’inkoni yari afite ashaka gukibita umusambane wa nyine arabimuha ariko Sam ababwira ko bandika urwandiko ko uwo mugabo atazongera kugaruka barabyemera ariko ntibanditse.

Umuyobozi akimara gukingura Sam yarasimbutse afata umusambane wa nyina mu ijosi batangira kurwana nyina wa Sam arwana akiza umusambane we kurusha umwana we ,ese umugabo yakurutira umwana wawe?ese birakwiye ko umugore azana abagabo mu nzu bagasambana abana bumva ?.

Uyu mugabo asohotse bamusubije imyenda ye baramubajije bati hano uhaza nkande ?ati uyu n’umugore wanjye tumaranye igihe n’uwo muhungu we Sam aranzi.

Bamubajije bati se iyi nzu ko ari iyuriya mugore n’umuhungu we kuki utamujyana iwawe?kugeza ubwo umwana we aje kubafata musambana avuga ko uwo muhungu ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge.

 

213 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.