umu amakuru- Polisi yahamagaje umunyarwandakazi Judith Heard washyize hanze amafoto ye yambaye ubusa | Umusingi

Polisi yahamagaje umunyarwandakazi Judith Heard washyize hanze amafoto ye yambaye ubusa

Views:
241

Mu minsi ishize mu gihugu cya Uganda umunyarwandakazi witwa Judith Heard amafoto ye yambaye ubusa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook maze ibinyamakuru byinshi bimwandikaho.


Nyuma yo kumwandikaho ndetse nawe akaba yaragize icyo avuga ku mafoto ye yurukozasoni yashyizwe ku karubanda ubu Polisi yo muri Uganda ikaba yamuhamagaje kugirango ayisobanurire ibijyanye n’ayo mafoto kuko anyuranije n’umuco w’icyo gihugu.

Umuvugizi wa polisi ya Kampala witwa Luke Owoyesigire yatangarije kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko babisabwe na Minisitiri w’umuco witwa Lokodo ko bamuhamagaza akisobanura bakaba bafungiye icyaha mu gitabo cya polisi gifite nimero GEF28/2018.

 

Bamwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu barimo Cindy Sanyu ukunzwe cyane yasabye polisi y’icyo gihugu kujya ikurikirana abashyize amafoto y’urukozasoni bagafatwa bagafungwa kuko ngo akenshi n’inshuti z’abo z’abahungu ziyashyiraho kubera baba bafite ibyo batumvikanyeho mu bijyanye n’urukundo.

Judith abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasabye umuryango we imbazazi ndetse n’abafana be muri rusange babonye aya mafoto avugako uwabikoze ari umwanzi atamwifuriza ibyiza.

Nguwo Judith

Uyu munyamideli ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.

Judith akaba ari no mu baherwe b’abagore mu gihugu cya Uganda akaba afite imodoka nyinshi zihenze kandi  zifite plaque zinditse mu mazina ye ,ibyo mu gihugu cya Uganda bigaragaza ko uri mu baherwe bakomeye.

 

 

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.