umu amakuru- Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego kimwe ikomeza gusatira APR FC | Umusingi

Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego kimwe ikomeza gusatira APR FC

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi abafana ba Rayon Sports batangiye gutekereza ko ikipe yabo ishobora guca kuri mukeba wayo nyuma y’uko itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa.

Rayon Sports ifite akazi gakomeye ko gutsinda imikino y’ibirarane yagize mu gihe yakinaga amarushanwa nyafurika, yatsinze AS Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Gicurasi 2018 biyihesha umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo no kugabanya ikinyuranyo na APR FC ya mbere.

Nyuma y’uko ikirarane cya mbere ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi Rayon Sports ibonye amanota atatu iteye mpaga Miroplast FC; icya kabiri nabwo yatahanye intsinzi imbere ya AS Kigali nayo iri mu rugamba rwo gushaka igikombe, iyitsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi, umutoza Ivan Minnaert utari ufite rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala, yatunguranye afata icyemezo cyo kubanza mu kibuga Mugisha Gilbert wari umaze igihe kinini adakina, atari uko hari ikibazo afite ahubwo kuko nta cyizere yagirirwaga.

Uyu musore ukiri muto waguzwe avuye muri Pépinière FC kimwe na bagenzi be bakinnye neza mu gice cya mbere ariko AS Kigali nayo yari yaje ishaka amanota ku buryo bukomeye.

AS Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports

AS Kigali yanyuzagamo igakina neza ndetse ba rutahizamu bayo, Ndarusanze Jean Claude na Frank Kalanda babona uburyo bwo gutsinda imbere y’izamu rya Bakame bagenda babupfusha ubusa.

Igice cya mbere kigana ku musozo, myugariro Usengimana Faustin yagize ikibazo cy’imvune ariko ntiyasohoka mu kibuga na Mugisha François akubitana umutwe na Bishira Latif akomereka ku mutwe, arapfukwa akomeza gukina iminota 45 irarangira.

Mugisha Gilbert wari wakinnye neza mu gice cya mbere yaje kubyaza umusaruro umupira wari utakajwe na Ally Niyonzima ku munota wa kabiri gusa w’igice cya kabiri.

Uyu musore yacenze n’umunyezamu, atsinda igitego cyahagurukije abafana bari bakubise buzuye Stade ya Kigali.

Ivan Minnaert yahise akora impinduka Usengimana ajya hanze hinjira Rwatubyaye Abdul wagiye gufatanya na Manzi Thierry na Ange Mutsinzi kurinda izamu nyuma akora n’impinduka mu basatira izamu Ismaila Diarra asimbura Mbondi Christ kugira ngo bashake igitego cya kabiri cy’umutekano.

AS Kigali nayo itigeze icika intege, yakomeje gusatira izamu rya Bakame nawe agakoresha inararibonye rye ry’imyaka irenga icumi akina, agatinza umukino gake gake aryama kugira ngo agabanye igitutu ku ikipe ye.

Ku mpande zombi abatoza bakoze impinduka, Ndahinduka Michel asimbura Kalanda Frank ku rwa AS Kigali, Muhire Kevin afata umwanya wa Mugisha François ku rwa Rayon Sports ariko ntihagira n’imwe itsinda igitego, iminota 90 irangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino byujuje imyaka itatu ishize AS Kigali idakura amanota atatu kuri Rayon Sports muri shampiyona ndetse bituma ikomeza kwigarurira n’icyizere mu rugamba rwo guhatanira igikombe ;

Rayon Sports yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 43 iwambuye Kiyovu Sports ifite 41.

Mu gihe iyi kipe igisigaranye ibirarane bitatu harimo icyo izakina na Police FC ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 kuri Stade ya Kigali, icyo izakiramo Amagaju FC tariki 5 Kamena 2018 kuri Atade Amahoro n’icyo izasuramo Musanze FC tariki 8 Kamena 2018, irarushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi ikarushwa na AS Kigali atanu.

Niramuka ibashije gutsinda ibirarane byose izagira amanota 52 na APR FC nitsinda ikirarane izahuramo na Police FC tariki 10 Kamena 2018 izagire amanota 53 bivuze ko hagati yazo haba hasigayemo inota rimwe.

 

 

1,029 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.