umu amakuru- Meya w’Akarere ka Bugesera n’abamwungirije bose beguriye icyarimwe,n’iki kiri muri ba Meya? | Umusingi

Meya w’Akarere ka Bugesera n’abamwungirije bose beguriye icyarimwe,n’iki kiri muri ba Meya?

Please enter banners and links.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije bose beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2018.

Meya Nsanzumuhire n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric, bashyikiriza ubwegure bwabo Inama njyanama y’aka karere.

Umwe mu beguye, Uwiragiye Priscille, yemereye bimwe mu bitangazamakuru ko Nyobozi y’Akarere ka Bugesera bari bagize yasezereye rimwe.

Yagize ati “Ni ukuri, nyobozi yose yeguye, Meya na Visi Meya bose …Beguye ku mpamvu zabo bwite.”

Meya w’Akarere ka Bugesera weguye

Uwiragiye yahamije ko nta mpamvu zihariye z’imikorere zaba zatumye basezerera icyarimwe ariko niturabasha kuvugana na Njyanama y’aka karere ngo igire icyo ivuga ku kwegura kwabo.

Iri yegura ry’iyi nyobozi yose ya Bugesera rije rikurikira iry’iy’Akarere ka Gicumbi ryabaye ku wa 25 Gicurasi 2018 arib yo yaregujwe na Njyanama.

Aho hegujwe Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa, hegujwe Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

 

 

947 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.