umu amakuru- Abakinnyi ba Liverpool FC buriye indege bafite Swaga zo gutsinda Real Madrid ariko naba Real basezeye ku miryango yabo berekeza Kiev (Amafoto) | Umusingi

Abakinnyi ba Liverpool FC buriye indege bafite Swaga zo gutsinda Real Madrid ariko naba Real basezeye ku miryango yabo berekeza Kiev (Amafoto)

Please enter banners and links.

Abakinnyi ba Liverpool FC kuri uyu wa kane tariki 24 Gicurasi 2018 basezeye ku bafana burira indege bafite Swaga zo gutsinda Real Madrid mu mukino wa nyuma wa Champions League utegerejwe kuri uyu wa gatandatu muri Ukrain mu Mujyi wa Kiev.

N’ubwo abakinnyi ba Liverpool buriye indege bafite Swaga n’aba Real Madrid nabo bakaba basezeye imiryango yabo bambaye neza ariko bafite ubwoba bw’abakinnyi 3 ba Liverpool bamaze gutinywa n’Isi yose abo bakaba ari Sarah umaze gukora amateka mu ikipe ya Liverpool ,Saido Mane na Roberto Firmino.

Kroos n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Real Madrid ukina hagati yavuze ko umutoza wa Liverpool Klopp ari umutoza ukomeye cyane cyane iyo ageze ku mukino wanyuma bigorana cyane ati “Ndibuka ngikinira ikipe ya Bayern Klopp agitoza ikipe ya Dortmund yakundaga kutugora cyane none atoza Liverpool kandi n’ikipe yataka cyane iminota 90 igashira twiteguye guhangana nabo n’ubwo bigoye gufata abataka bayo 3”. Jurgen Klopp akaba aherutse gutangaza ko ikipe ya Liverpool imeze neza abakinnyi bafite murale kandi biteguye gutsinda Real Madrid bagatwara igikombe ku nshuro ya 5 mu gihe Real ishaka kugitwara ku nshuro ya 12 .

Abakinnyi batandukanye bakomeye bose bahaye amahirwe ikipe ya Liverpool gutsinda Real Madrid nka Gerrard watwaye iki gikombe muri Liverpool ,Alonso nawe wakiniye ikipe zombi,Banitez watoje iki gikombe atoza iyi kipe ,n’abandi batandukanye.

1,549 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.