umu amakuru- Urukiko rwafashe umwanzuro ku busabe bwo gufungura by’agateganyo Radiyo Ubuntu butangaje | Umusingi

Urukiko rwafashe umwanzuro ku busabe bwo gufungura by’agateganyo Radiyo Ubuntu butangaje

Please enter banners and links.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro ku rubanza Radiyo ya gikirisito Ubuntu butangaje/Amazing Grace Radio yarezemo urwego rw’abanyamaku bigenzura (RMC) nyuma yuko iyi radiyo ifunzwe n’urwego ngenzura mikorere (RURA).

Iyi Radio yafunzwe na RURA izizwa ikiganiro cyanenzwe gusebya abagore yatambukije maze ihawe ibihano yitwara nabi bituma RURA iyifunga burundu yamburwa uburenganzira bwo gukorera isakazamakuru mu Rwanda.

Nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo gukorera itangazamakuru mu Rwanda, umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje, Pasitori Gregg Schoof yahise yitabaza inkiko ngo zimurenganure kuko yemeza ko yarenganyijwe na RURA ikamufatira ibyemezo byakagombye kuba byarafashwe n’inkiko.

Mu kirego iyi Radio yatanze irega RMC, iyishinja kuba yaratumye RURA ibafatira ibyemezo birimo no gufunga Radiyo burundu kandi RURA idafite ubwo bubasha.

Mu iburanisha ryabaye kuwa wa 17 Gicurasi, Umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje yasabaga urukiko gufata icyemezo gitesha agaciro imyanzuro ya RURA maze rugategeka ko Radiyo ifungurwa by’agateganyo mu gihe nta rukiko rurafata umwanzuro wo kuyifunga.

Icyo gihe RMC yo yasabye ko Radiyo Ubuntu butangaje icibwa amafaranga angana na Miliyoni eshanu z’amande yuko yashoye RMC mu rubanza kandi icyemezo cyo gufunga Radiyo cyarafashwe na RURA.

Mu isomerwa ryo kuri uyu wa 22 Gicurasi, impande zombi zari zihagarariwe n’abunganizi muby’amategeko. Umucamanza yabanje kwibutsa abari bari aho uko iburanisha ryo kuwa 17 Gicurasi ryagenze, anaboneraho kubasomera imyanzuro y’urukiko.

Urukiko rwanzuye ko Radiyo Ubuntu butangaje ikomeza gufunga kugeza igihe urubanza ruzaburanishwa mu mizi dore ko yo yari yasabye gufungurirwa by’agateganyo ivuga ko gukomeza gufunga kandi bidategetswe n’urukiko ari akarengane ndetse binayiganisha mu gihombo.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’iyi Radiyo bene byo bagaragaza ko bifungiranywe na RURA mu nzu yakoreragamo kandi bishobora kwangirika, umucamanza yavuze ko nta bikoresho birimo byangirika, avuga ko bibaye ari ibyangirika nubundi byaba byaramaze kwangirika kuko nubundi bimaze iminsi bifungiranywemo.

Ku rundi ruhande urukiko rwanzuye ko ikirego cy’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ruregera indishyi ya Miliyoni eshanu (5,000,000 Rwf) nta shingiro gifite.

Urukiko kandi rwashimangiye ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kubera ko Umurenge wa Remera RMC ibarizwamo uri mu ifase yarwo, nubwo RMC yo yari yavuze ko ibarizwa mu ifasi ya Gasabo.

Uru rubanza Radiyo Ubuntu butangaje/Amazing grace iregamo urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) biteganyijwe ko ruzaburanishwa mu mizi mu kwezi kwa Nyakanga 2018.

Intandaro y’ibi byose ni ikiganiro umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas yatangiye kuri Radiyo Ubuntu butangaje kikanengwa kuba gituka kandi kigatesha agaciro abagore.

Umuyobozi wa Radiyo ubuntu butangaje, Pasitori Pasiteri Gregg Schoof

Barore Cleophas, umuyobozi mukuru wa RMC akaba n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA

Iyi radiyo yumvikaniraga ku murongo wa 105.1 FM, ubu yafunzwe burundu

Source:Ibyishimo

 

 

179 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.